Igikombe cy’Amahoro: AS Kigali irahura na Rayon Sports cyangwa ni APR FC ku mukino wa nyuma?

Kuri uyu wa Gatatu tariki 18 Gicurasi 2022, ikipe ya AS Kigali yabaye ikipe ya mbere igeze ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro 2022 nyuma yo kunganya na Police FC ibitego 2-2 mu mukino wo kwishyura ikayisezerera ku giteranyo cy’ibitego 3-2.

AS Kigali yishimiye kugera ku mukino wa nyuma
AS Kigali yishimiye kugera ku mukino wa nyuma

Umukino wo kwishyura wabereye kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo. Ikipe ya Police FC yari yakiriye AS Kigali amakipe yombi anganya ibitego 2-2. Muri uyu mukino ikipe ya Police FC ni yo yafunguye amazamu ku munota wa 6 ku gitego cyatsinzwe na Ndayishimiye Antoine Dominique ariko cyishyurwa na AS Kigali gitsinzwe na Aboubakar Lawal ku munota wa 37.

Police FC yakomeje gushaka igitego cya kabiri biyihira ku munota wa 58 ubwo Ndayishimiye Antoine Dominique yongeraga kuyibonera igitego cya kabiri biyihesha kuyobora umukino ifite ibitego 2-1. Ibi byabaye kugeza ubwo ku munota wa 89 kurinda ibyo yari yagezeho byanze maze Shaban Hussein Tshabalala wanatsinze igitego kimwe rukumbi AS Kigali yari yatsinze Police mu mukino ubanza arongera afasha AS Kigali kwishyura igitego cya kabiri anayifasha gusezerera Police FC ku bitego 3-2 mu mikino ibiri.

Tshabalala ubwo yari amaze gutsinda igitego cyo kunganya
Tshabalala ubwo yari amaze gutsinda igitego cyo kunganya

Ikipe ya Police FC yatwaye Igikombe cy’Amahoro inshuro imwe mu 2012 umukino w’uyu munsi yawusoje ari abakinnyi 10 nyuma y’uko Nsabimana Eric wakinaga n’ikipe amaze umwaka umwe avuyemo yahawe ikarita y’umutuku ku munota wa 90.

AS Kigali ni inshuro ya gatatu igeze ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro aho inshuro ebyiri(2) iheruka kuhagera zose yatwaye igikombe. Yabikoze bwa mbere mu mwaka wa 2013 itsinze AS Muhanga ibitego 3-0 itwara igikombe cya mbere mu gihe n’igiheruka gukinirwa muri 2019 na cyo yagitwaye itsinze Kiyovu Sports ibitego 2-1.

Umukino wa AS Kigali na Police FC ntiwari woroshye, dore ko amakipe yahatanye kugeza mu minota ya nyuma
Umukino wa AS Kigali na Police FC ntiwari woroshye, dore ko amakipe yahatanye kugeza mu minota ya nyuma

Umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro cy’uyu mwaka wa 2022 AS Kigali izawuhuriraho n’ikipe izakomeza hagati ya APR FC yakira Rayon Sports kuri uyu wa Kane tariki 19 Gicurasi 2022. Ni umukino wo kwishyura ubera kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo, mu gihe mu mukino ubanza amakipe yombi yanganyije 0-0.

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka