Kuri uyu wa kane taliki ya 08 Ukwakira 2015 nibwo itsinda rishinzwe gutegura igikombe cy’Afrika gihuza abakinnyi bakina imbere mu gihugu (CHAN), ryasuye inyubako za Stade Huye ndetse n’ikibuga cy’imyitozo bizifashishwa muri ayo marushanwa.
Nyuma yo kuzenguruka inyubako ya Stade Huye,aho hasuwe ikibuga kizakinirwaho,urwambariro,aho amamodoka azaparika,ndetse n’ibindi bice by’ingenzi bigomba kuba bigize Stade,haje gutangazwa ko hakiri akazi byibuze gashobora kurangira taliki ya 10/11/2015.
Iyi stade imaze imyaka igera kuri ine yubakwa, ni imwe mu ma stade yatoranijwe agomba kuberaho imikino ya CHAN izabera mu Rwanda kuva taliki ya 16/01/2016 kugeza taliki ya 07/02/2015.
Nk’uko byatangajwe na Eric Serubibi,umukozi ushinzwe imyubakire mu kigo gishinzwe imyubakire mu Rwanda, yatangaje ko hari gukorwa ibishoboka byose ngo imirimo irangire vuba,aho biteganywa ko mu kwezi kwa cumi hagati hazatangira gusuzuma ko ibikorwa bimeze neza kandi mu gihe cya CHAN bizaba ari nta makemwa.
Serubibi yagize ati "Nk’uko mubibona imirimo yo gusana Stade Huye hari urwego rwiza igezeho,gusa hari bimwe mu bikoresho bitarahagera birimo nk’amatara,ariko byose bigomba kuba byarangiye byibuze taliki ya 11/10/2015."
Ku ruhande rw’itsinda ry’imbere mu gihugu rishinzwe gutegura iri rushanwa ,barasanga nabo ibikorwa bigomba kwihutishwa cyane ko Leta y’u Rwanda ibashyigikiye kandi bizeye ko nk’uko bateguye andi marushanwa yo ku rwego rw’Afrika akagenda neza,n’iri biteguye ko rizagenda neza,nk’uko byatangajwe na Visi Perezida w’iri tsinda Emmanuel Bugingo.
Andi mafoto kuri iyi nyubako ya Stade Huye na Kamena
Uko imirimo yo gusana ibindi bibuga imeze
- Stade Amahoro izakira abagera ku bihumbi 25,ubu imirimo yo kuyisana igeze kuri 95 % ,aho by’umwihariko hibandwa mu kuvugura urwambariro,ndetse no gusiga amarangi ahantu hatandukanye harimo n’aho abafana bicara.
- Stade ya Kigali i Nyamirambo ishobora kuzakira abantu 7200 ubu kuyisana ngo bigeze kuri 90%,aho havuguruwe ikibuga ndetse no gusana urwambariro,ubu hakaba hasigaye imirimo ya nyuma (finishing),
- Stade ya Rubavu nayo ubu igomba kuzakira abantu 5200,yaje kudindizwa n’aho akanama ka CAF kasabye ko hakongerwaho imyanya mu bafana,ubu byatangajwe ko ko ibikorwa bigeze kuri 87% , aho biteganijwe ko guhera kuri uyu wa gatanu hatangira guterekwa ubwatsi mu kibuga,bikazarangirana n’iki cyumweru.
Sammy IMANISHIMWE
National Football League
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
bashyiremo agatege maze yuzure vuba kuko iri rushanwa rizaduhesha ishema imbere y’amahanga
ya ntabire ya stade amahoro mbese yaba yarasanywe dore ko na perezida paul kagame yavuze ko igomba gusanwa
abazitabira chan bazasanga ibibuga bimeze neza cyane
stade huye yabaye nziza