Hakizimana Muhadjili udaheruka mu myitozo ya APR FC, ashobora kudakina umukino wa ESPOIR

Abakinnyi batatu b’ikipe ya APR FC barimo Muhadjili Hakizimana, bashobora kudakina umukino w’umunsi wa 29 ubwo bazaba bakiriye ESPOIR kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Mu mpera z’iki cyumweru harakomeza Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru mu Rwanda, aho kuri uyu wa Gatandatu APR FC izaba yakiriye ikipe ya ESPOIR FC y’i Rusizi, umukino uzabera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Muri uyu mukino APR FC ishobora gukina idafite rutahizamu wayo Hakizimana Muhadjili umaze kuyitsidira ibitego byinshi (14) muri iyi Shampiyona ndetse akaba n’uwa kabiri muri rusange, akaba amaze iminsi adakora imyitozo kubera uburwayi bwo mu muhogo.

Hakizimana Muhadjili umwe mu bafatiye runini ikipe ya APR FC
Hakizimana Muhadjili umwe mu bafatiye runini ikipe ya APR FC

Undi mukinnyi utazagaragara muri uyu mukino ni Rusheshangoga Michel wari umaze iminsi abanza mu kibuga, akaba afite amakarita atatu y’umuhondo ndetse na Andrew Buteera urwaye Malaria nk’uko tubikesha urubuga rwa APR Fc.

Imikino y’umunsi wa 29 wa Shampiyona iteganyijwe

Ku wa Gatanu tariki 24/05/2019

Gicumbi FC vs AS Muhanga (Gicumbi)
Etincelles FC vs Mukura VS (Stade Umuganda)
AS Kigali vs Police FC (Stade de Kigali)
Kirehe FC vs Rayon Sports FC (Kirehe)

Ku wa Gatandatu Tariki 25/05/2019

Marines FC vs Sunrise FC (Stade Umuganda)
APR FC vs Espoir FC (Stade de Kigali)
SC Kiyovu vs Amagaju FC (Stade Mumena)
Musanze FC vs Bugesera FC (Stade Ubworoherane)

Abakinnyi batemerewe gukina umunsi wa 29 kubera amakarita

1. Lulihoshi Akisante Dieu Merci (AS Muhanga)
2. Nizigiyimana Junior (AS Muhanga)
3. Rusheshangoga Michel (APR FC)
4. Harerimana Obed (Musanze FC)
5. Shema Innocent (Musanze FC)
6. Mumbere Saiba Claude (Etincelles FC)
7. Duhayindavyi Gael (Mukura VS)
8. Niyomugabo Claude (AS Kigali)
9. Uko Ndubuisi Emmanuel (Amagaju FC)
10. Dusabe Jean Claude (Amagaju FC)
11. Ndagijimana Benjamin (Kirehe FC)
12. Munyeshyaka Gilbert (Kirehe FC)
13. Karera Hassan (Kiyovu SC)
14. Bwanakweli Emmanuel (Police FC)

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ubwo bivuze ko musanze izakina Idafite umuzamu kuko shema yahawe ikarita yagatatu birakomeye kbx

hassan yanditse ku itariki ya: 22-05-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka