Ni umukino wabereye kuri Stade ya Mumena kuri uyu wa kabiri tariki 03 Ukuboza 2019, wari ufite igisobanuro ku makipe yombi. Ikipe ya Gicumbi FC yakiriye uyu mukino yasabwaga kuwutsinda kugira ngo ikomeze izamuke mu manota kuko ikiri ku mwanya wa nyuma n’amanota 5, mu gihe APR FC yasabwa gutsinda uyu mukino kugira ngo ishimagire umwanya wa mbere bidasubirwaho.
Abakinnyi 11 Gicumbi yabanje mu Kibuga
Ndayisaba Olivier, Nzitonda Eric, Manzi Patrick, Bizimana Djuma, Magumba Shaban, Nsengayire Shadad, Ndatimana Robert, Gasongo Jean Pierre, Rubankene Walter na Rwigema Yves.
Abakinnyi 11 APR FC yabanje mu kibuga
Omar Rwabugiri (umunyezamu), Ange Mutsinzi, Manzi Thiery, Mushimiyimana Mohammed
Bukuru Christopher, Niyomugabo Claude ,Ombolenga Fitina, Butera Andrew, Djabel Manishimwe, Danny Usengimana na Nshuti Innocent.
Ni umukino Gicumbi FC yatangiye irusha APR FC byaje no kuyiha igitego ku munota wa 14 cyatsinzwe na Kapiteni wa Gicumbi FC Nzitonda Eric nyuma yo gusohoka nabi ku munyezamu Omar Rwabugiri.
Uyu mukino waje kuvunikiramo myugariro wa APR FC Mutsinzi Ange Jimmy wasimbuwe na Placide Rwabuhihi. Izi mpinduka nta kinini zahinduye mu mukino. Igice cya mbere cyarangiye Gicumbi ifite igitego 1 ku busa bwa APR FC.
Igice cya kabiri cyatangiranye impinduka ku ruhande rwa APR FC aho Nizeyimana Djuma yasimbuye Nshuti Innocent ikipe itangira gusatira. Adil Mohammed utoza APR FC yasimbuje Butera Andrew yinjiza Mugunga Yves. Izi mpinduka zatanze uburyo bwinshi imbere y’Izamu rya Gicumbi FC ariko umunyezamu Ndayisaba yitwara neza.
Ku munota wa 89 ku kazi kari gakozwe na Djabel Manishimwe, Danny Usengimana yateye umupira n’umutwe, umupira uruhukira mu rushundura. Nyuma y’iki gitego umusifuzi wa kane Uwikunda Samuel yongeyeho iminota itandatu itagize icyo ibyara .
Nyuma y’umukino Umutoza wa Gicumbi FC Banamwana Camarade yavuze ko yafunze impande za APR FC kuko ari zo zituma ikina cyane .
Umunya-Maroc Adil Mohammed utoza APR FC yavuze ko ikibuga cyatumye badakina umupira.
Nyuma yo kunganya uyu mukino, Gicumbi FC yagumye ku mwanya wa nyuma n’amanota 5, APR FC iguma ku mwanya wa mbere n’amanota 28. Byatumye umukino wa Rayon Sports na Police FC uteganyijwe kuri uyu wa gatatu ukomera kuko ikipe izatsinda hagati y’izi zombi izahita yegera APR FC.
Gahunda y’Umunsi wa 12 wa shampiyona
Ku wa kabiri tariki 03 Ukuboza 2019:
Gicumbi FC 1-1 APR FC
Ku wa gatatu tariki 04 Ukuboza 2019
SC Kiyovu vs Marines FC (Stade Mumena, 15h00)
Mukura VS vs AS Muhanga (Stade Huye, 15h00)
Rayon Sports FC vs Police FC (Stade de Kigali, 15h00)
Heroes FC vs Gasogi United (Stade Bugesera, 15h00)
Musanze FC vs AS Kigali (Stade Ubworoherane, 15h00)
Sunrise FC vs Bugesera FC (Stade Nygatare, 15h00)
Espoir FC vs Etincelles FC (Stade Rusizi, 15h00)
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|