FERWAFA yamenyesheje Mashami Vincent ko atakiri umutoza w’Amavubi

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryamaze kwandikira Mashami Vincent rimumenyesha ko atazongererwa amasezerano yo gutoza ikipe y’igihugu “AMAVUBI”.

Nyuma yo gusoza amasezerano ye mu ntangiriro z’uku kwezi, umutoza Mashami Vincent kumenyeshwa ko atazongererwa amasezerano yo gutoza ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi.

Mashami Vincent ntakiri umutoza w'Amavubi
Mashami Vincent ntakiri umutoza w’Amavubi

Tariki 03/03/2021, ni bwo FERWAFA yari yatangaje ko Mashami Vincent ari we ugomba gukomeza gutoza Amavubi aho yari yasinye amasezerano y’umwaka umwe, aho mu nshingano yari yahawe kugeza Ikipe y’Igihugu mu mikino ya kamparampaka yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2022.

Mu ibaruwa yandikiwe na Ferwafa kuri uyu wa Kane tariki 10/03/2022, yashimiwe akazi yakoze mu ikipe y’igihugu, akaba yemerewe kuba yakwishakira akandi kazi.

Ferwafa ibinyujije ku rubuga rwa Twitter yagize iti "FERWAFA iramenyesha abakunzi b’umupira w’amaguru ko amasezerano y’uwari umutoza Mukuru w’ikipe y’igihugu nkuru Bwana Mashami Vincent atazongerwa nyuma yo kurangira Tariki 02/03/2022, ibirebana no gushaka no gushyiraho undi mutoza mukuru bizatangazwa mu gihe cya vuba."

"Turashimira Umutoza Mashami Vincent byinshi yakoze mu gihe cye cy’amasezerano,ubu akaba atongerewe. Turamwifuriza imirimo myiza n’amahirwe mu mwuga we wo gutoza umupira w’Amaguru. Murakoze."

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

MASHAMI NAKOMEZE
ATOZE IKIPE YAMAVU BI MURAKOZE

NIYOYANDEMYE ezechiel yanditse ku itariki ya: 17-03-2022  →  Musubize

NDABONA IKI ARICYO GIHE CYO GUSHAKA UMUTOZA USHOBOYE NTAMUTOZA WATUBERA NKA COSTANTIN Cg BAMUGARURE NIBA BISHOBOKA

ADRIEN yanditse ku itariki ya: 10-03-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka