Dr Nabyl wari umutoza muri APR FC yamaze gutandukana nayo

Uwari umutoza wungirije mu ikipe ya APR FC Dr Nabyl Bakroui yamaze gutandukana n’iyi kipe yari agiye kumaramo hafi umwaka.

Nyuma y’aho mu mpera za shampiyona byigeze kuvugwa ko Dr Nabyl Bakroui wari umutoza wungirije muri APR FC yaba yaratandukanye nayo ndetse APR FC ikaza no kubinyomoza, ubu noneho uyu mutoza yatangaje ko yamaze gutandukana n’iyi kipe.

Uyu mutoza usanzwe anakora akazi ko kongerera ingufu abakinnyi, abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yatangaje ko atandukanye n’iyi kipe, aho atigeze atangaje impamvu zatumye asezera, ariko yandika amagambo yo gushimira ubuyobozi bwa APR FC, abakinnyi ndetse n’abafana bayo bose.

Yagize ati “N’agahinda kenshi mbabajwe no kubamenyesha aya makuru y’uko ngiye gutandukana n’iyi kipe nziza, umujyi ndetse n’iki gihugu cyiza. Njye n’umuryango wanjye twishimiye buri munota wose nabakoreye, tuerageza gukora igishoboka cyose ngo tubahe ibyishimo ndetse tunaheshe icyubahiro iyi kipe nziza ya APR FC.”

Yakomeje ko ari iby’agaciro kuba yarakoranye n’ikipe nziza nka APR FC, ifite abakinnyi ndetse n’abayobozi bakora kinywamwuga, abifuriza ibyiza mu myaka iri imbere kandi anabamenyesha ko umuryango wa APR FC wungutse abandi bantu batatu (umuryango we).

Ubutumwa Dr Nabyl Bekroui yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram
Ubutumwa Dr Nabyl Bekroui yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka