CECAFA: APR FC itsindiwe ku mukino wa nyuma

Kuri iki Cyumweru, ikipe ya APR FC yatsinzwe na Red Arrows yo muri Zambia penaliti 10-9 ku mukino wa nyuma w’irushanwa rya CECAFA Dar Port Kagame Cup 2024, ryaberaga muri Tanzania, APR FC ibura amahirwe yo gukuraho agahigo gafitwe na Rayon Sports na ATRACO FC.

Ricky Banda atsindira Red Arrows igitego cya mbere ku munota wa 62
Ricky Banda atsindira Red Arrows igitego cya mbere ku munota wa 62

Ni umukino APR FC yatangiye igerageza amahirwe kenshi imbere y’izamu rya Red Arrows mu minota itanu ya mbere ariko ntihirwe ahubwo ku munota wa 8 iyi kipe yo muri Zambia ibona penaliti ku ikosa ryakozwe na Byiringiro Gilbert.Uyu mupira watewe na Ebengo Ikoko ariko munyezamu wa APR FC Pavelh Ndzila yongera kuyitabara ayikuramo.

Ikipe ya Red Arrows muri iyi minota ya mbere y’igice cya mbere yaranzwe no guhererekanya umupira neza kurusha APR FC ariko nayo yagisoje neza yakangutse byanatumye ihusha uburyo butandukanye buri ubwo ku munota wa 37 Mugisha Gilbert yateraga ishoti rigafata umutambiko w’izamu ukagarukira Victor Mbaoma utagize icyo awumaza,iki gice kikarangira amakipe yombi anganya 0-0.

Mu gice cya kabiri APR FC yagitanyiye isimbuza,havamo Niyibizi Ramadhan hinjiramo Umunya-Ghana Richmo Lamptey wagaragaje urwego ruri hejuru cyane nkuko muri iyi mikino yagiye abigaragaza. Iki gice amakipe yombi yagiye ashakisha igitego ari nako APR FC ku munota wa 60 yongeye gusimbuza ikuramo Victor Mbaoma na Dushimimana Olivier hajyamo Mamadou Sy na Ndayishimiye Dieudonne Nzotanga bafashe.

Aba basore binjiranye amahirwe macye kuko nyuma y’iminota ibiri,ku wa 62 ikipe ya Red Arrows yahise ibona igitego cyatsinzwe na Rick Banda akura imitima y’abakunzi ba APR FC hirya no hino mu gitereko.

APR FC itifuzaga gutakaza igikombe yakoze ibishoboka byose ari nako isimbuza ku munota wa 72 ikuramo Nshimiyimana Yunusu aha umwanya Aliou Souane mu bwugarizi mu gihe ku munota wa 84 yakuyemo Mugisha Gilbert ishyiramo Tuyisenge Arsene gusa iminota 90 irangira ikiri inyuma n’igitego 1-0 aho amahirwe yari asigaye yari mu minota itanu y’inyongera.

Umunota wa kabiri muri izi nyongera wabaye ingenzi kuko APR FC yishyuye igitego yari yatsinzwe ubwo Umunya-Ghana Richmond Lamptey yahaga umupira Umunya-Mauritania Mamadou Sy na we wacenze myugariro wa Red Arrows atera umupira neza uruhukira mu izamu,iminota yongeweho nayo irangira banganya 1-1 hitabazwa iminota 30 y’inyongera.

Muri iyi minota 30 amakipe yombi yagerageje uburyo bwatuma hadaterwa penaliti ariko ntihagira nimwe ibona igitego cya kabiri nayo irangira bakinganya igitego 1-1 aba arizo zitabazwa. Muri iyi mipira y’imiterekano batanu ba APR FC bateye mbere
Ndayishimiye Dieudonne,Niyigena Clement,Kategaya Elia,Byiringiro Gilbert ,Mamadou Sy bazinjije binagenda gutyo kuri Red Arrows.

Abandi batanu bakurikiyeho kuri APR FC babanjirijwe na Alioum Souane, Richmond Lamptey,Dauda Yussif,Niyomugabo Claude bazinjije ariko Arsene Tuyisenge we ayitera mu kirere maze Ebengo Ikokowari atsinda iyahesheje Red Arrows igikombe itsinze penaliti 10-9.

Ciel Ebengo wateye penaliti ya nyuma yahesheje Red Arrrows igikombe itsinze APR FC
Ciel Ebengo wateye penaliti ya nyuma yahesheje Red Arrrows igikombe itsinze APR FC

Ikipe ya APR FC yananiwe gutwara igikombe cyari kuba icya karindwi gitashye mu Rwanda muri rusange, kikaba icya kane kuri yo ariko nanone ibura amahirwe yo gukora amateka yakozwe na Rayon Sports mu 1998 ndetse na ATRACO FC mu 2009 zatwariye CECAFA Kagame Cup hanze y’u Rwanda.

Mugisha Gilbert agerageza gutwara umupira
Mugisha Gilbert agerageza gutwara umupira
Umunya-Ghana Dauda Yussif Seif ukina hagati yugarira ni umukinnyi mushya wigaragarije abanyamupira ko ari umukinnyi mwiza
Umunya-Ghana Dauda Yussif Seif ukina hagati yugarira ni umukinnyi mushya wigaragarije abanyamupira ko ari umukinnyi mwiza
Rutahizamu Mamadou Sy arangije irushanwa atsinze ibitego bibiri byose yatsinze yinjiye asimbura
Rutahizamu Mamadou Sy arangije irushanwa atsinze ibitego bibiri byose yatsinze yinjiye asimbura
APR FC yatsinzwe na Red Arrows ku mukino wa nyuma inanirwa gutwara igikombe cya CECAFA KAGAME CUP ibitse inshuro eshatu zose yatwariye mu Rwanda
APR FC yatsinzwe na Red Arrows ku mukino wa nyuma inanirwa gutwara igikombe cya CECAFA KAGAME CUP ibitse inshuro eshatu zose yatwariye mu Rwanda
Abakinnyi APR FC yakoresheje ku mukino wa nyuma
Abakinnyi APR FC yakoresheje ku mukino wa nyuma
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Gutsindwa mu mupira w’amaguru byabaye umuco icyari kuba gitanagaje nuko APR yari gutwara igikombe ikibazo tuzatsinda bigenze dute? Ahubwo uwagarura ATRACO dukomeze dushore Frw muri Rayon wenda Polisi na Mukura, AS kigali na Kiyovu barabona icyerezo nabo kuko Perezida Kagame ntiyubatse stade nziza yo gukiniraho ibisanzwe gusa hagomba nibidasanzwe

DUMBULI yanditse ku itariki ya: 22-07-2024  →  Musubize

ese uze amategeko

THEOPHILE HAKIZIMANA yanditse ku itariki ya: 22-07-2024  →  Musubize

Na bo ni incuti zacu. Zanbiya harya ni kwa Nyusi. Ni abacu rwose

Alias yanditse ku itariki ya: 22-07-2024  →  Musubize

Sad news. Ariko bibaho Kandi barakoze cyane. Kugera ku mukino wa nyuma na byo bifite icyo bisobanura. Iriya equipe ukurikije uko yakoze ni uko nyine ari ibya sport bari bakwiye kugabanya ariko nta kundi iragitwaye.gusa na none ikipe yakoze, yazonze ikipe yacu, rwose na bo iyo bakibura bari kugwa muri coma.pole APR Mwarakoze rwose bibaho.

Alias yanditse ku itariki ya: 22-07-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka