Carlo Ancelloti yatangaje igihe azasoreza umwuga wo gutoza

Umutoza wa Real Madrid Carlo Ancelloti yatangaje ko nyuma yo kuva mu ikipe ya Real Madrid azahita asezera ku mwuga wo gutoza.

Binyuze mu kiganiro yagiranye n’igitangazamakuru cyo mu gihugu cy’ u Butaliyani La Repubblica, uyu mutoza yatangajeko nyuma yo kuva mu ikipe ya Real Madrid atazongera gukora umwuga wo gutoza umupira w’amaguru, ariko mu gihe ikipe ya Real Madrid yakomeza kumwifuza cyangwa ikamwongerera amasezerano yakomeza akayitoza.

Yagize ati” Nzasoreza umwuga wo gutoza mu ikipe ya Real Madrid ariko mbere na mbere ndashaka ikindi gikombe cya Champions League, umwuga wanjye wo gutoza uzarangirira muri Real Madrid, ariko mu gihe Real Madrid yaba ikinshaka naguma hano nkayitoza”

Carlo Ancelotti ni we mutoza umaze gutwara Champions League inshuro nyinshi
Carlo Ancelotti ni we mutoza umaze gutwara Champions League inshuro nyinshi

Carlo Ancellotii ni umwe mu batoza babayeho bakomeye mu mateka ya ruhago ku isi hose, aho ari mu batoza bamaze kwegukana ibikombe byinshi bigera kuri 20, akaba afite umwihariko wo kuba umutoza wa mbere ufite ibikombe byinshi bya UEFA Champions League aho yatwaye ibikombe bine, aho yatwaranye ibikombe bibiri na AC Milan, anatwara ibindi bibiri mu ikipe ya Real Madrid.

Carlo Ancelloti ni we mutoza rukumbi umaze kugaragara mu mikino ya nyuma ya Champions League myinshi aho yatoje imikino ya nyuma igera kuri itandatu. Uyu mutoza akiri umukinnyi yatwaye igikombe cya European Cup cyaje guhindurirwa izina kikitwa Champions League mu 1993 inshuro zigera kuri ebyiri, ibi bihita bimugira umwe mu batwaye igikombe cya Champions League yaba ari mutoza cyangwa ari umukinnyi.

Nyuma ya Real Madrid, Carlo Ancelotti nta yindi kipe azatoza
Nyuma ya Real Madrid, Carlo Ancelotti nta yindi kipe azatoza

Uyu mutoza kandi ni we wenyine rukumbi ufite agahigo ko kuba yaratwaye ibikombe bya shampiyona muri shampiyona eshanu zikomeye ku mugabane w’i Burayi mu bihugu birimo Espagne, u Butaliyani, u bwongereza, u Bufaransa ndetse n’ u Budage. Yatwaye kandi igikombe cy’isi cy’amakipe (Club World Cup) inshuro eshatu, anatwara igikombe cya UEFA Supercup inshuro enye.

Carlo Anceloti n’ikipe ya Real Madrid bategereje gukina umukino wa nyuma wa UEFA Champions League aho bazahura n’ikipe ya Borussia Dortmund y’umutoza Edin Terzic watangaje ko biteguye kuba batsinda ikipe ya Real Madrid, mu gihe Real Madrid yazatwara iki gikombe yahita ikora amateka yo kwibikaho ibikombe bya UEFA Champions League inshuro zigera kuri 15.

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka