Ikipe ya APR yageze muri iki cyiciro nyuma yo gusezerera ikipe ya Gaadiidka FC yo muri Somalia ku giteranyo cy’ibitego 3-1 mu injonjora rya mbere rya CAF Champions League.
Mbere y’uko uyu mukino utangira, amahirwe yahabwaga ikipe ya Pyramids FC bijyanye n’amateka ifite muri iri rushanwa, bitandukanye na APR FC yo yarwanaga no gukora amateka.
Icyizere cy’ayo mahirwe yahabwaga ikipe ya Pyramids cyatangiye kuyoyoka mu minota ya mbere, bijyanye n’uko ikipe ya APR FC yatangiye umukino.
Ikipe ya APR FC ni yo yatangiye isatira, ndetse mu minota itatu gusa yari imaze kubona koroneri ebyiri nubwo nta musaruro zatanze.
Wari umukino wa gatatu mpuzamahanga ikipe ya APR FC yakinaga nyuma yo gusubira kuri politiki yo gukinisha abanyamahanga nyuma y’imyaka 11, kuri ubu ikaba irimo gushaka uko yagera mu matsinda ya CAF Champions League nka zimwe mu nzozi zayo.
Ku rundi ruhande, Pyramids FC ni ikipe ikomeye mu Misiri ariko imaze igihe kitari kinini ishinzwe.
Kuva mu 2020, imaze gukina umukino wa nyuma wa CAF Confederation Cup inshuro imwe, 1/2 na 1/4 cy’iri rushanwa inshuro imwe.
Ku munota wa munani nibwo ikipe ya Pyramids yabonye uburyo bwa mbere ariko umupira Yunusu awushyira muri koroneri ariko itagize icyo ibafasha.
Kugeza ku munota wa 12 w’igice cya mbere, ikipe APR FC yagaragazaga ko ikina neza kurusha ikipe ya Pyramids FC.
Ku munota wa 16 ikipe ya APR FC yahushije uburyo bwari bwabazwe ku mupira Kwitonda Alain yateye maze unyura mu maguru y’umunyezamu, mugenzi we awugarurira ku murongo. Bamwe bakekaga ko umupira warenze umurongo.
APR FC yakomeje kotsa igitutu cyane ikipe ya Pyramids nk’aho ku munota wa 27 ikipe ya APR FC yongeye guhusha igitego kuri koroneri yari itewe na Kwitonda Alain maze abakinnyi ba APR barimo Victor Mbaoma bakawohereza mu izamu ariko abakinnyi ba Pyramids bagatabara umupira ugeze ku murongo.
Ku munota wa 35 ikipe ya Pyramids yakoze impinduka ikuramo Ahmed Mohamed Hassan wagaragazaga ko yagize ikibazo cy’imvune maze bashyiramo Ibrahim Blati Toure.
Igice cya mbere cy’umukino cyarangiye amakipe yombi nta n’imwe irebye mu izamu ry’iyindi.
Igice cya kabiri cyatangiye amakipe yombi asa n’agenda buhoro buri imwe icunga amayeri y’iyindi.
Ku munota wa 51, ikipe ya Pyramids byashobokaga ko yafungura amazamu ku burangare bwa ba myugariro ba APR FC ariko umunyezamu wa APR FC, Pavelh Ndzila, arahagoboka umupira awushyira hanze.
Ku munota wa 61, ikipe ya Pyramids yongeye gukora impinduka ikuramo Mostafa Fathi ishyiramo Fagrie Lakay.
Muri iyi minota, umukino ntabwo wari ugifite ubukana nk’ubwo mu gice cya mbere, gusa amakipe yombi yacishagamo akarema uburyo butandukanye bwabyara ibitego ariko bagasanga abugarira bahagaze neza.
Ikipe ya APR FC yakoze impinduka ku munota wa 67 ikuramo Niyibizi Ramadhan maze yinjiza Mugisha Gilbert.
Ku munota wa 72 APR FC yahushije ubundi buryo nyuma y’akazi gakomeye kari gakozwe na Mugisha Gilbert wacenze abakinnyi ba Pyramids kuva mu kibuga hagati nyuma umupira akawushyira kwa Victor Mbaoma ariko umunyezamu wa Pyramids Ahmed Elshenawi arawumwambura.
Ku munota wa 80, ikipe ya APR FC yongeye gukora impinduka ikuramo Victor Mbaoma wasaga n’uwo byangiye mu gice cy’ubusatirizi maze yinjiza Nshuti Innocent.
Ku munota wa 88 ikipe ya APR FC yongeye gukora impinduka mu gice cy’ubwugarizi ikuramo Shimirimana Yunusu ishyiramo Buregeya Prince.
Nyuma y’iminota 90 y’umukino, Umusifuzi wa 4 yongeyeho iminota 4 ariko nta kidasanzwe cyabaye ku mpande zombi.
Umukino wo kwishyura uzabera i Cairo mu byumweru bibiri biri imbere aho ikipe ya APR FC izaba isabwa gutsinda cyangwa kunganya ariko yinjije igitego.
Ikipe izakomeza hagati y’aya makipe yombi, izahita yerekeza mu matsinda ya CAF Champions League 2023.
National Football League
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Brother Amon ndagusuhuje uraho neza muvandi? Nkumukunzi wa APR FC inota 1 twabonye ryanyuze kuko nubundi abenshi baduciraga akari rutega ngo baradutsinda umuba knd mubyukuri twakinnye neza niyohaba VAR twimwa igitego cyaricyo
Naho abahiye Rukundo Patrick baramuhora ubusa
Ngewe nkumukunzi wa APR FC nishimiye inota 1 twabonye kuko pyramid nikipe ikomeye mukarere ka Frican peeee twabuze VAR twimwa igitego cyaricyo , photo copy yigitego rayon sports yadutsinze , haraho nabonye bihaye Rukundo Patrick ngo yambaye up mwambaro wacu ariko Niko umu Spotify wese yakabigize
Amon ndagusuhuje