Ku munsi w’ejo ni bwo ikipe ya Kiyovu Sports ibinyujije ku rubuga rwa twitter, yanditse ivuga ko yamaze guhabwa umukinnyi Ishimwe Kevin wasezerewe mu ikipe ya APR FC.

Ikipe ya APR FC kuri uyu wa Kane ni bwo yatangaje ko yatanze burundu uyu mukinnyi mu ikipe ya Kiyovu Sports, aho batanze impamvu eshatu bashingiyeho batanga uyu mukinnyi mu ikipe ya Kiyovu Sports ngo azabakinire muri uyu mwaka w’imikino wa 2020/2021.
Impamvu eshatu zatumye APR FC itanga Ishimwe Kevin muri Kiyovu Sports
Impamvu ya mbere: APR FC ishingiye ku ibarwa ya tariki 13 Mutarama 2021 yanditswe n’ubuyobozi bwa Kiyovu Sports buyisaba gutizwa umukinnyi Ishimwe Kevin, tariki ya 18 Mutarama 2021 ubuyobozi bwa APR FC bwasubije ko uwo umukinnyi bamuhawe, akazabakinira muri uyu mwaka w’imikino 2020-2021 kugira ngo akomeze kuzamura impano ye yo gukina umupira w’amaguru.
Impamvu ya kabiri: Mu bufatanye buranga amakipe yombi, muri iyo barwa batwandikiye batwibukije ko baduhaye burundu Nsanzimfura Keddy, niyo mpamvu natwe twabahaye burundu uwo mukinnyi badusabye.
Impamvu ya gatatu: Na none nk’uko bisanzwe tubahaye uburenganzira bwo kuganira n’umukinnyi ibirebana n’ibyifuzo bye bizatuma akora yishimye.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|