APR FC ntiyahiriwe n’umunsi wa mbere
Ni umukino wabimburiye indi kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, APR iza kuwutakaza nyuma yo gutsindwa na AS Kigali, igitego cyatsinzwe na Nshimiyimana Ibrahim ku munota wa 24.
Abakinnyi 11 babanje mu kibuga ku mpande zombi
APR FC: Ntwali Fiacre, Rukundo Dennis, Songayingabo Shaffy, Iranzi Jean Claude, Rugwiro Herve (c), Nizeyimana Mirafa, Bigirimana Issa, Butera Andrew, Sugira Ernest, Muhadjiri Hakizimana, na Sekamana Maxime
AS Kigali: Bate Shamiru, Harerimana Rachid Leo, Niyomugabo Claude, Ngandu Omar, Bishira Latif, Ntate Djumaine, Ishimwe Kevin, Ntamuhanga Tumaine Titi, Nsabimana Eric Zidane, Ssentongo Faruk na Nshimiyimana Ibrahim.
Rayon Sports yatsinze Etincelles, irara ku mwanya wa mbere
Ni umukino wakinwe Saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, aho Rayon Sports yaje gutsinda ibitego 2-0.
Rayon Sports yafunguye amazamu ku munota wa 14 w’umukino ku gitego cyatsinzwe na Michael Sarpong n’umutwe, ku mupira wari utewe kuri koruneri na Bukuru Christophe.
Rayon Sports yatsinze igitego cya kabiri ku munota wa 76, ku mupira wahinduwe neza na Michael Sarpong, maze Bimenyimana Bonfils Caleb aza guhita awushyira mu izamu.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|
Eheeeh aperfc itangiye nabi ark umutoza arebe neza ahari ikibazo igikopo nticyizaducike pe! murakoze kuduha umwanya tugashiraho ibitecyerezo.
ntukwihangana