Muri uyu mukino, amakipe yombi yatangiye akina neza, ariko ikipe ya APR FC yiharira umupira ndetse inagera imbere y’izamu rya Gasogi United cyane. Ku munota wa 16, Nshuti Innocent yasigaranye n’umunyezamu Cyuzuzo Aimé Gael ariko amuteye umupira umunyazamu awukuramo. Ku munota wa 36 w’umukino, Nshuti Innocent yahushije igitego ku mupira yateye ugafata umutambiko w’izamu igice cya mbere kirangira ari 0-0.
Umutoza wa APR FC waherukaga kunganya imikino ibiri/ yatangiye igice cya kabiri akuramo Bizimana Yannick, Niyibizi Ramadhan na Nshuti Innocent ashyiramo Manishimwe Djabel, Mugisha Gilbert na Mugunga Yves ngo bashake ibitego. Ku munota wa 53 Gasogi United yahushije igitego ku mupira wari uturutse kuri koruneri yatewe na Guy Herve usanga Ishimwe Kevin mu rubuga rw’amahina awuteye mu izamu umunyezamu Ishimwe Pierre awusubiza muri koruneri.
Ku munota wa 60 w’umukino APR FC yabuze amahirwe y’igitego ku mupira watewe na Fitina Omborenga umunyezamu Cyuzuzo Aimé Gael awukuramo, Mugunga Yves ashatse kuwusubizamo umunyezamu arongera awushyira muri koruneri itatanze umusaruro. Gasogi United na yo yanyuzagamo igahanahana neza yo. Gasogi yakomeje kurata uburyo nkaho Theodor Malipangu yabonye uburyo arebana n’izamu ariko umupira awutera hejuru.
Abakinnyi nka Djoumekou Ravel Maxwell wa Gasogi United bakomeje guhusha ibitego ari nako APR FC ikomeza gukora impinduka yongeramo Ishimwe Anicet ukunda kugora amakipe biturutse ku bushobozi afite ubwo kugumana umupira ari na byo byabaye, ariko Gasogi United ikomeza kwihagararaho, umukino urangira amakipe yombi anganyije 0-0.
Ikipe ya APR FC yanganyije umukino wa gatatu wikurikiranya nyuma yuko yaherukaga kunganya na Mukura VS 0-0 i Huye mu gihe mbere yari yanganyije na Kiyovu Sports 2-2 bisobanuye ko mu manota icyenda (9) iheruka gukinira yabonyemo atatu(3).Ku rundi ruhande Gasogi United mu mikino itatu(3) isaruyemo amanota atanu kuko yanganyije ibiri(2) itsinda umwe(1).
Uyu mukino usize APR FC kugeza ubu iri ku mwanya wa kane n’amanota 20 mu gihe Gasogi United iri ku mwanya wa gatanu n’amanota 19.
Abakinnyi 11 Gasogi United yabanje mu kibuga:
Cyuzuzo Aimé Gael, Kazindu Bahati Guy, Kwizera Aimable, Mugabe Robert, Hakizimana Abdulkarim, Niyitegeka Idrissa,Malipangu Christian Theodor,Kaneza Augustin,Ravel Max Well Djoumekou,Ishimwe Kevin,Ngono Guy Herve.
Abakinnyi 11 APR FC yabanje mu kibuga:
Ishimwe Pierre, Fitina Omborenga,Buregeya Prince, Nshimiyimana Ynussu,Niyomugabo Claude,Mugisha Bonheur ,Ruboneka Jean Bosco, Byiringiro Lague, Niyibizi Ramadhan, Bizimana Yannick, Nshuti Innocent.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|
APR NISHAKE UMUTOZA MU MAGURU MASHYA NAHO UBUNDI CHAMPIONNAT NICYA MAHORO TUZABIBURA BYOSSE CYANGWA BAGARURE ADILL