Umutoza Mashami Vincent afatanyije na Jimmy Mulisa ndetse na Seninga Innocent, batangije imyitozo yo gutegura umukino Amavubi azakiramo Côte d’Ivoire tariki 09/09/2018.

Mu bakinnyi batakoze imyitozo, harimo abakinnyi bakina hanze y’u Rwanda, ndetse n’abakinnyi ba Rayon Sports bazaza nyuma yo gukina na Yanga, mu mukino bazakina ku wa Gatatu w’icyumweru gitaha.
Mukunzi Yannick we usanzwe ukinira Rayon Sports yakoranye imyitozo n’abandi kubera ibihano yahawe na CAF, naho Manzi Thierry nawe utemerewe gukina match ya Yanga kubera amakarita abiri y’umuhondo ntiyakoze ariko akaba ategerejwe mu myitozo itaha
Mu bandi bakinnyi bakina mu Rwanda batagaragaye, harimo Cyiza Hussein wa Mukura ndetse na Andrew Buteera ukinira APR Fc.
Ku rundi ruhande, Sugira Ernest umaze hafi umwaka mu mvune, nawe yagaragaye mu myitozo y’uyu munsi n’ubwo atari mu bakinnyi 32 bari bahamagawe, aho ndetse yanitwaye neza mu busatirizi
National Football League
Ohereza igitekerezo
|
Urutonderwabakinyi 32 nibande konabombona