Ku wa Gatandatu ahagana mu ma Saa tanu ni bwo ikipe y’igihugu y’u Rwanda “AMAVUBI” yahagurutse ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali yerekeza I Casablanca muri Maroc, aho yari igiye gukina imikino ibiri ya gicuti.
Ni urugendo rwamaze amasaha hafi 24 dore ko ikipe yabanje guhagarara ku kibuga cy’indege cya Entebbe (Uganda), yongera kuhava yerekeza I Doha muri Qatara ahoy amaze amasaha abiri, aha bahavuye berekeza I Casablanca muri Maroc aho bageze ku i Saa ine za mu gitondo ari nazo Saa tanu za Kigali.
Abakinnyi bamaze kugera muri Maroc bafashe umwanya wo kruhuka aho bagomba gutangira imyitozo kuri uyu wa Mbere, aho bagenda biyongeraho abandi babimburiwe na Rafael York waraye ageze muri Maroc mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|
amahirwemasa kukipeyigihugu amavubi