Ikipe ya Kenya ni yo yafunguye amazamu ku munota wa 11 w’umukino, cyatsinzwe na kapiteni w’iyi kipe Michael Olunga, nyuma y’umupira wahinduwe mu rubuga rw’amahina, umunyezamu Emery Mvuyekure awukuramo ariko ntiyawugumana, ba myugariro Rwatubyaye na Salomon Nirisarike basiganira ku mupira Olunga ahita abatsinda igitego.
Ku munota wa 21 w’umukino Amavubi yaje kwishyura igitego ku mupira wari uvuye kuri Haruna Niyonzima, ugeze mu rubuga rw’amahina ba myugariro ba Kenya ntibabasha gukiza izamu , Rwatubyaye Abdul ahita awohereza mu izamu.
Mbere y’uko igice cya mbere kirangira rutahizamu Byiringiro Lague gukomereka ahita ajyanwa kwa muganga, aza gusimburwa na Meddie Kagere.
Mu gice cya kabiri cy’umukino umutoza Mashami Vincent yakoze impinduka ebyiri, aho Twizeyimana Martin Fabrice yasimbuye Muhire Kevin, naho Twizerimana Onesme asimbura Haruna Niyonzima.
Abakinnyi umutoza Mashami Vincent yabanje mu kibuga
Mvuyekure Emery , Omborenga Fitina, Imanishimwe Emmanuel, Rwatubyaye Abdul, Nirisarike Salomon, Mukunzi Yannick, Bizimana Djihad, Niyonzima Haruna,Muhire Kevin, Kagere Meddie na Tuyisenge Jacques
Andi mafoto yaranze uyu mukino
National Football League
Ohereza igitekerezo
|