Mu rwego rw’amatariki aba yarashyizweho na FIFA ngo ibihugu bikine imikino mpuzamahanga irimo n’iya gicuti, ikipe y’igihugu y’u Rwanda “AMAVUBI” azakina na Sudani imikino ibiri ya gicuti yose izabera mu Rwanda.
Umukino wa mbere u Rwanda na Sudani barawukina kuri uyu wa Kane tariki 17/11 kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, mu gihe umukino wa kabiri nawo uzabera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo ku wa Gatandatu tariki 19/11/2022.
Abakinnyi bakina mu Rwanda bose batangiye imyitozo, biyongerago abakina hanaze barimo Ishimwe Gilbert wa Orebro muri Sweden, Hakim Sahabo wa Lille mu Bufaransa, Muhire Kevin ukinira Al Yarmouk yo muri Kuwait n’abandi.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|
Ariko amavubi yabuzwa n’iki guhora ku mwanya wa nyuma!!! Wagirango nta n’abayobozi agira ushobora kumbwira gute ukuntu Sudan iri muzanyuma ndetse ubwayo iri no ku rwego rw’inyuma y’amavubi ariyo basaba gukina umukino wa gishuti koko!!!!!
kuki badashaka amakipe akomeye afite urwego rwo hejuru mu mikinire nka za south Africa, Egypt, nigeria
Ugasanga barapfusha ubusa amafaranga Ngo barategura bidafite ishingiro