Amavubi atsinzwe na Mali akomeza kuba aya nyuma mu itsinda (AMAFOTO)

Mu mukino wo guhatanira itike yo kwerekeza mu gikombe cy’isi kizabera muri Qatar, Mali yatsinze u Rwanda ibitego 3-0 mu mukino wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo

Ku munota wa cyenda w’umukino, Djihad Bizimana yahawe ikarita y’umutuku nyuma yo gukurura rutahizamu wa Mali wari ufite amahirwe yo gutsinda igitego.

Ku munota wa 19 w’umukino, rutahizamu wa Southampton yo mu Bwongereza yatsindiye Mali igitego cya mbere, nyuma y’ishoti rikomeye yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina.

Ku munota wa 22 gusa, Mali yatsinze igitego cya kabiri ku ikosa ryari rikozwe n’umunyezamu Eméry Mvuyekure, aho yaherejwe umupira na Nirisarike Salomon, ashatse kuwumusubiza awuha Ibrahima Koné wahise awohereza mu izamu.

Ku munota wa 88 w’umukino, ikipe ya Mali yaje kubona igitego cya gatatu cyatsinzwe na Kalifa Coulibary ku ishoti rikomeye yatereye kure, umukino urangira ari ibitego 3-0.

Abakinnyi babanje mu kibuga

U Rwanda

18. Mvuyekure Emery
13. Rukundo Denis
2. Imanishimwe Emmanuel
17. Manzi Thierry
6. Nirisarike Salomon
21. Niyonzima Olivier
4. Bizimana Djihad
11. Muhire Kevin
20. Nshuti Dominique Savio
16. Rafael York
22. Sugira Ernest

Abasimbura

23. Twizere Buhake Clement
1. Ntwari Fiacre
3. Rutanga Eric
12. Serumogo Ali
5. Niyigena Clement
15. Ngwabije Clovis Bryan
8. Haruna Niyonzima
7. Nishimwe Blaise
14. Nsanzimfura Keddy
10. Hakizimana Muhadjili
19. Usengimana Danny
9. Nshuti Innocent

Mali

1. Boso Ibrahim B
17 . Falaye Sacko
5. Boubacar Kiki Kouyate
2. Hamari Traoré
3. Charles B M Traoré
6. Mouhamed Camara
23. Aliou Dieng
21. Adama Traoré
14. Adama Traoré
19. Moussa Djenepo
11. Ibrahim Koné

Abasimbura

16. Djigui Diarra
23. Ismael D Diawara
22. Senou Coulibary
12. Moussa Sissoko
15. Mamadou Fofana
8. Diadie Semassekou
4. Amadou Haidara
18. N’guessan K Rominigue
7. Moussa Doumbia
9. El Bilal Touré
10. Kalifa Coulibary
20. Lassine Sinayoko

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

ngendabona.urwanda arifeke kbs icyobazi nukurya gs

nizeyimana oliviel yanditse ku itariki ya: 12-11-2021  →  Musubize

Mace nineza

Peter yanditse ku itariki ya: 11-11-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka