Saa cyenda zuzuye nibwo umunya-Senegal Issa Sy yari ahushye mu ifirimbi atangiza umukino w’umunsi wa Gatanu mu itsinda F mu gushaka itike yo kwerekeza mu gikombe cya Afurika kizabera muri Cameroun umwaka utaha.
Amahirwe ya mbere akomeye Amavubi yabonye, ni ku munota wa 16 w’umukino aho Mutsinzi Ange yateye ishoti rikomeye umunyezamu wa Mozambique awushyira muri koruneri.
Ku munota wa 24 w’umukino, Haruna Niyonzima yacenze myugariro wa Mozambique ahinduye umupira mu rubuga rw’amahina umunyezamu awukoraho, Sugira witeguraga kuwushyira mu izamu uhita umurenga.
Ku munota wa 45 w’umukino Haruna Niyonzima yongeye kugerageza ishoti rikomeye ariko umupira uca iruhande rw’izamu, igice cya mbere kirangira ari ubusa ku busa hagati y’impande zombi.
Igice cya kabiri kigitangira, umutoza Mashami Vincent yakoze impinduka aho yakuyemo Manzi Thierry hinjiramo Byiringiro Lague, naho Niyonzima Olivier Sefu asimbura Rubanguka Steve wakinaga umukino we wa mbere mu Mavubi.
Ku munota wa 70 w’umukino, Meddie Kagere yamanukanye umupira ku ruhande rw’ibumoso awinjirana mu rubuga rw’amahina, aza kuwuhereza Emmanuel Imanishimwe wahise awusubiza inyuma kuri Lague, ahita atera ishoti rikomeye umunyezamu ashiduka inshundura zinyeganyega.
Gutsinda uyu mukino ku Mavubi, byatumye Amavubi ahita afata umwanya wa kabiri n’amanota ane, mu gihe hategerejwe undi mukino w’umunsi wa gatanu uzahuza ikipe ya Cap-Vert na Cameroun.
Abakinnyi babanje mu kibuga
U Rwanda: Mvuyekure Emery, Omborenga Fitina, Imanishimwe Emmanuel, Nirisarike Salomon, Mutsinzi Ange, Manzi Thierry, Mukunzi Yannick, Rubanguka Steve, Haruna Niyonzima, Meddie Kagere na Sugira Ernest.
Mozambique: Julio Pedro Frenque, Sidique Sataca Mussagi, Manuel Nhanga Kambala, Faizal Abdul A Bangal, Clesio David, Luis Miquissone, Albino Muchanga, Stelio Ernesto, Joao Pedro Mussica, Guambe Saddan Rafael.
Andi mafoto kuri uyu mukino
Amafoto: Muzogeye Plaisir
National Football League
Ohereza igitekerezo
|
Bakunzi y’ikipe yacu umugoroba mwiza twishimira insinzi y’ URWANDA tunakomeza kwirinda covid_19 twambara agapfukamunwa neza.
amavubiyajye yatsinze pfite ibyishimo by’ishyi,