Amakipe y’icyiciro cya mbere yemerewe kongeramo abakinnyi mbere yo gusubukura shampiyona

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ryatangaje ko ubu amakipe yose yemerewe ibyumweru bibiri byo kongeramo abakinnyi

Mu gihe biteganyijwe ko shampiyona y’icyiciro cya mbere izatangira tariki 01/05/2021, kugeza ubu amakipe yose y’icyiciro cya mbere yamaze guhabwa ibyumweru bibiri byo kuba yakongeramo abakinnyi baba abakina imbere mu gihugu cyangwa hanze y’u Rwanda.

Nk’uko byatangajwe n’Umuvugizi wungirije wa FERWAFA Jules Karangwa, yatangaje ko guhera kuri uyu wa Kane tariki 15/04 kugera tariki 29/04/2021, FIFA yamaze gutanga uburenganzira bwo kuba amakipe yo mu Rwanda yakongeramo abakinnyi.

Ibi bije nyuma y’uko amatariki yari asanzwe amakipe yari yemerewe kongeramo abakinnyi yahinduwe ku busabe bwa Ferwafa, ni nyuma y’uko amatariki yahuraga n’igihe shampiyona y’icyiciro cya mbere yari yarahagaritswe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka