Abakunzi ba Rayon Sports ndabakunda - Rukundo Abdourahman

Umukinnyi ukomoka mu Burundi, Rukundo Abdourahman uherutse gusinyira ikipe ya Rayon Sports imyaka ibiri, nyuma y’uko igaragaje ko imwifuza ubwo imikino ibanza ya shampiyona ya 2023-2024 yari itararangira, avuga ko akunda abafana b’iyi kipe ifite banshi kurusha izindi mu Rwanda.

Rukundo Abdourahman
Rukundo Abdourahman

Rukundo Abdourahman mu kiganiro cyihariye yagiranye na Kigali Today, amaze gusinyira ikipe ya Rayon Sports yahishuye ko iyi kipe yambarara ubururu n’umweru yatangiye kumwifuza imikino ibanza ya shampiyona 2023-2024 itararangira.

Ati "Abayobozi ba Rayon Sports batangiye kuvugisha Perezida wacu Jean Paul (W’Amagaju FC) ko banshaka kuva ku mukino wa 13 w’imikino ibanza ya shampiyona 2023-2024 arababwira ngo mureke shampiyona nirangira tuzavugana."

Uyu musore yavuze ko kuba yarasinyiye Rayon Sports ari uko ari ikipe ikomeye ndetse akunda abafana bayo.

Ati "Hano mu Rwanda, Rayon Sports iri mu makipe akomeye no hanze y’Igihugu nanjye nabyishimiye kuyisinyira. Abakunzi bayo ndabakunda cyane, bazaze badufashe turebe ibyiza Imana yatugeneye muri uyu mwaka w’imikino wa 2024-2025."

Rukundo Abdourahman yavuze ko kandi gusinyira Rayon Sports yabigiriwemo inama n’abakinnyi b’Abarundi banyuze muri iyi kipe.

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka