Iran: Bashyizeho icyunamo cy’iminsi itanu kubera urupfu rwa Perezida Ebrahim Raisi

Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran, Ayatollah Ali Khamenei, yatangaje iminsi itanu y’icyunamo cyo kunamira Perezida Ebrahim Raisi na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran, Hossein Amir-Abdollahian, bahitanywe n’impanuka ya kajugujugu ku Cyumweru tariki 19 Gicurasi 2024.

Ebrahim Raisi yari Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga muri Iran mbere yo kuba Perezida w'icyo gihugu
Ebrahim Raisi yari Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga muri Iran mbere yo kuba Perezida w’icyo gihugu

Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran, Ayatollah Ali Khamenei, yahise atangaza ko Mohammad Mokhber ari we ugiye gusimbura Perezida Raisi mu gihe cy’inzibacyuho mu gihe hategerejwe amatora agomba kuba bitarenze iminsi 50.

Ali Bagheri Kani kandi ni we wahise agirwa Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’inzibacyuho, akaba yari azwi cyane mu biganiro iki gihugu cyagiranaga n’imiryango mpuzamahanga ku ntwaro za nikeleyeri.

Ebrahim Raisolsadati wari uzwi cyane nka Ebrahim Raisi yabaye Perezida wa munani wa Iran kuva mu mwaka wa 2021 asimbuye Hassan Rouhani, akaba yapfuye afite imyaka 63.

Ebrahim Raisi yaguye mu mpanuka yahitanye abandi bantu batandatu bari kumwe. Yabereye mu Majyaruguru ashyira Uburengerazuba bwa Iran hafi y’umupaka w’iki gihugu na Azerbaijan.

Byatangajwe ko iyi mpanuka yatewe n’ikirere kibi cyari kirimo ibicu n’ibihu biremereye ndetse n’imvura nyinshi. Ibi byanatumye igikorwa cyo gushaka imibiri y’abaguye muri iyi ndege kigorana.

Abari mu ndege bose bapfuye
Abari mu ndege bose bapfuye

Ibihugu bitandukanye birimo u Burusiya na Turikiya byahise byohereza ubufasha bw’ibikoresho mu gushakisha iyi ndege.

Nyuma y’igihe kinini bivugwa ko iyi ndege yaburiwe irengero, amakuru yaje kwemezwa ko Perezida Raisi n’abo bari kumwe bayiguyemo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka