Mu rwego rwo gusoza umwaka wa 2015 ndetse banasabana n’abakunzi b’imikino bbarizwa mu Rwanda by’umwihariko abakurikirana Shampiona zo hanze y’u Rwanda mu mupira w’amaguru,abanyamakuru babiri basanzwe bamenyerewe mu kogeza imipira ari bo Theogene Rugimbana na Fuadi Uwihanganye bazaba bogeza imikino ibiri yo muri Shampiona y’abongereza .
Aba basore uko ari babiri bakazaba bogeza umukino uzahuza Manchester United na Chelsea,ndetse n’umukino uzahuza Arsenal na Bournemouth,imikino yose izaba ku I Saa moya n’igice (19h30),igikorwa bazakorera muri Hotel Sports View iherereye I Remera imbere ya Stade Amahoro.
Kwinjira muri iki gikorwa nk’uko twabitangarijwe na ba nyir’ubwite, bizaba ari amafaranga ibihumbi bitanu (5000 Frws) mu myanya y’icyubahiro, mu gihe ahandi hasigaye azaba ari ibihumbi bibiri by’amafaranga y’u Rwanda (2000Frws).
Theogene Rugimbana na Fuadi Uwihanganye bombi ubusanzwe ni abanyamakuru b’imikino kuri Radio 10 by’umwihariko mu kiganiro cyitwa 10 zone, mu gihe by’umwihariko Fuadi Uwihanganye ari n’umutoza w’ikipe y’abanyamakuru ba Sports bo mu Rwanda (AJSPOR Fc).
National Football League
Ohereza igitekerezo
|
UJYE USHYIRAHO APUDETI YASHAPIYONA YABONGEREZA?
ni manishimwe mukarere ka kamonyi tubashimira amakuru meza mutugezaho yomuri sport bikaba akarusho arsenal itsinze igitego.
Thèo Na Fuadi Kuri Radio Baradutuburiye Ntitwabumvaga Neza