Cristiano Ronaldo watwaye Ballon d’or y’umwaka ushize na Lionel Messi umaze gutwara iki gihembo inshuro nyinshi bongeye kuza mu bakinnyi batatu batoranywamo uwa mbere ku nshuro ya karindwi bikurikiranya.
Umunya Portugal Cristiano Ronaldo w’imyaka 29 ni we uhabwa amahirwe yo kwegukana igihembo cy’uyu mwaka, dore ko yatsinze ibitego 50 mu mikino 46 amaze gukina muri 2014. Uyu mukinnyi kandi, yafashije ikipe ya Real Madrid gutwara Champions League, Copa del Rey n’igikombe kiruta ibindi i burayi.
Lionel Messi w’imyaka 27 we yaciye agahigo k’umukinnyi umaze gutsinda ibitego byinshi muri La Liga no muri Champions League, afasha Argentine kugera ku mukino wanyuma w’igikombe cy’isi ndetse anahembwa nk’umukinnyi w’irushanwa.
Umudage Manuel Neuer yari umwe mu bigaragaje cyane ubwo ikipe y’Ubudage yatwaraga igikombe cy’isi cyo muri Brasil, ndetse anafasha Bayern Munich gutwara shampiyona n’igikombe cy’igihugu.
Mu bindi bigomba kuzamenyekana tariki 12/1/2015, harimo umutoza w’umwaka uzava hagati ya Carlo Ancelotti wa Real Madrid, Joachim Low w’Ubudage na Diego Simeone wa Atletico Madrid.
Uwo munsi kandi hazagaragara igitego cy’umwaka kizava hagati y’icyo Stephanie Roche wa Peanmount yatsinze Wexford Youth, icyo James Rodriguez yatsinze Uruguay mu gikombe cy’isi n’icyo Robin Van Persie yatsinze Espagne.
Abakinnyi batwaye Ballon d’Or mu myaka yashize
2013 - Cristiano Ronaldo
2012 - Lionel Messi
2011 - Lionel Messi
2010 - Lionel Messi
2009 - Lionel Messi
2008 - Cristiano Ronaldo
2007 - Kaka
2006 - Fabio Cannavaro
2005 – Ronaldinho
Jah d’Eau Dukuze
National Football League
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Nibyiza y’uko messi ari mu bazahatanira ballon d’or ariko kuruhande rwa njye mbona messi ariwe azatwara iri rushanwa murakoze.