Paris Saint-Germain yatangiye guhugura abatoza 18 b’Abanyarwanda bazatoranywamo bane

Abatoza 18 b’Abanyarwanda batangiye amahugurwa bakoreshwa n’ikipe ya Paris Saint-Germain, hazavamo bane bazatoza mu ishuri ry’umupira w’amaguru rya Paris Saint-Germain rizatangira mu Rwanda

Kuri uyu wa Gatanu tariki 16/04/2021 kuri Stade Amahoro, hatangiye amahugurwa y’iminsi itatu ari gukoreshwa n’umutoza mukuru w’ishuri ry’umupira w’amaguru rya Paris Saint-Germain witwa Benjamin Houri, akazasozwa ku Cyumweru tariki 18/04/2021.

Amahugurwa ari kubera kuri Stade Amahoro
Amahugurwa ari kubera kuri Stade Amahoro

Benjamin Houri mu gitangiza aya mahugurwa, yabwiye aba batoza 18 ko aya ari amahirwe ku bakinnyi bo muri aka karere, ku kuba hari abakinnyi beza bazinjira mu ishuri ry’umupira w’amaguru rya Paris Saint-Germain.

Benjamin Houri, Umutoza mukuru w'ishuri ry'umupira w'amaguru rya Paris Saint-Germain ni we uri gutanga aya mahugurwa
Benjamin Houri, Umutoza mukuru w’ishuri ry’umupira w’amaguru rya Paris Saint-Germain ni we uri gutanga aya mahugurwa

Iri shuri ry’umupira w’amaguru rya Paris Saint-Germain rizaba riherereye mu Rwanda mu karere ka Huye, rikazaba rifite Umuyobozi wa Tekinike, ndetse n’abatoza bane bazatoranywa muri aba 18 bari gukora amhugurwa y’iminsi itatu.

Urutonde rw’abatoza 18 batoranyijwe bakazakurwamo bane

Bazirake Hamimu, Dushimimana Djamila, Hakizimana Fidèle, Hakizimana Jean Baptiste, Mbabazi Alain, Nonde Mohamed, Murekatete Hamida, Ndacyayisenga Daniel, Niyibizi Enock, Nsengiyumva Jean Damascène, Nsengiyumva François, Ntakirutimana Bonaventure, Ntibatega Mohamed, Nyinawumuntu Grace, Rumanzi David, Tegibanze Eric, Umunyana Seraphine na Uwineza Pacifique.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka