Ngororero : Imirimo yo kubaka Stade ya Ngororero yaratangiye
Nyuma y’uko Akarere ka Ngororero kiyemeje kubaka stade izakomatanya imikino itandukanye, ndetse Intara y’Iburengerazuba ikayemera nk’umwe mu mishinga minini izahakorerwa mu myaka 3 iri imbere, ubu imirimo yo kubaka ikibuga hamwe n’ibijyana na cyo yaratangiye.
Umushinga wo kubaka iyi stade uteganyijwe ko uzatwara miliyoni 450 mu gihe cy’imyaka 3. Mu cyiciro cya mbere cy’uyu mwaka hateganyijwe gukora ikibuga, kubaka igice cya mbere cy’aho abantu bicara (tribune) ndetse n’izindi nyubako nk’ubwiherero n’urwambariro.
Mu gihe hashize amezi 4 imirimo itangiye, ubu ikibuga ntikirakorwa ariko imirimo yo kubaka amazu atandukanye yaratangiye.
Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero, Ruboneza Gedeon, yatanze icyizere ko mu gihe cyagenywe cy’imyaka 3 abatuye aka karere bazaba bafite sitade y’imikino itunganye.
Mu gihe hasigaye amezi 2 ngo igice cya mbere kirangire, bigaragara ko imirimo yo gukora ikibuga ikiri kure ku buryo bidatanga ikizere ko bizagenda uko byateguwe.
Karengera Alphonse umukozi wa sosiyete y’ubwubatsi yitwa GTT BETTON, ari nawe ukuriye igikorwa cyo kubaka iyi stade yadutangarije ko bahuye n’inzitizi z’amazi menshi ari mu butaka bubakaho, ubu bakaba bakirimo kuyakamura.
Avuga ko bahisemo kuba batangiye kubaka izindi nyubako kuko koroha kw’ubutaka kutemerera imashini bakoresha kuhagenda ahubwo zikarigita. Gusa avuga ko sosiyete akorera yiteguye kurangiriza igihe imirimo yasinyanye n’akarere, ariko ko nibakomeza guhura n’iyo mbogamizi bazabimenyesha abo bagiranye amasezerano.
Stade ya Ngororero ni umwe mu mishinga 76 izatwara miliyari 55 na miliyoni hafi 400 mu ntara y’Iburengerazuba mu gihe cy’Imyaka 3.
Ernest Kalinganire
National Football League
Ibitekerezo ( 6 )
Ohereza igitekerezo
|
Twishimiye iyi stade kandi turashimira abayobozi badutekerereje uyu mushinga.
turifuza ko siporo Mu karere kacu itera imbere kandi buri wese agakunda siporo.
Urubyiruko, abakuze nimuze duh a gurukire siporo . murakoze
mbega byiza weee!
ibikorwaremezo bikomeze gutezwa imbere
Twiteguye kuzabona APR.FC Dukunda ingororero Byiza cyane
Ni byiza, ariko bene izi stade Olimpique mu bihugu byateye imbere ntabwo ikibaho kuko zibishya umupira. Zituma abareba umupira bajya kure y’ikibuga, bityo ntibabone abakinnyi. Iki muzagitekerezeho. Murabona ko turimo turiruka inyuma y’abantu badusize. Nawe za stade zubakwaga muri 1930, iwacu turimo turazubaka mu 2015, ni akaga. Yego twarasugaye, ariko mureke nibyo dukoze tujyane n’abandi.
Ubwo ni amatsiko yo kuzabona Gikundiro Rayonsport fc. Aho hari abakunzi bayo benshi. Iyo bumvise ko iza kuhanyura igiye wenda I Rubavu, ngo abantu benshi barara ku muhanda bayitegereje. Rayonsport we genda urakunzwe koko. Ari abakuru ari abato bose usanga mu Ngororero bari ku muhanda, ukaggirango ni amagare ya Tour du Rwanda agiye kuhanyura. Ngaho nimwuzuze icyo kibuga vuba , Gikundiro mwifuza izaza, ariko nyine namwe mutegure ikipe yanyu kuburyo Gikundiro izajya iza aho ije gukina.
Mugire amahoro abakunda amajyambere mwe.