Amavubi atsinze Somalia 2-0

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 23 yiyongereye icyizere cyo gukomeza nyuma yo gutsinda Somalia ibitego bibiri ku busa mu mukino ubanza wo gushaka tike yo gukina igikombe cy’Afurika kizabera muri Senegal.

Kuri uyu wa gatandatu kuri Stade Amahoro i Remera,Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 23 yatsinze ikipe ya Somalia ibitego bibiri ku busa mu mukino ubanza.

Igitego cya mbere muri uyu mukino cyatinzwe na Yannick Mukunzi, igitego yatsindishije umutwe ku mupira wari uvuye ku ruhande utewe na Mutijima Janvier usanzwe ukina muri AS kigali, igitego cyatinzwe ku munota wa 18 w’igice cya mbere.

Yannick amaze gutsinda igitego cya mbere
Yannick amaze gutsinda igitego cya mbere

Mu gice cya kabiri Umutoza Johnny McKinstry yakoze impinduka aho yinjjijemo Isaac Muganza wasimbuye Muvandimwe JMV, Ndayishimiye Celestin wasimbuye Yves Rubasha ndetse na Muhire Kevin wasimbuye Kabanda Bonfils.

Amavubi yishimira igitego cya kabiri
Amavubi yishimira igitego cya kabiri

Igitego cya kabiri cy’Amavubi cyatsinzwe na Muhire Kevin usanzwe ukinira Isonga Fc ku ishoti rikomeye yatereye kure ku munota ubanziriza uwa nyuma, maze birangira ari ibitego bibiri ku busa.

Abakinnyi babanjemo

Rwanda: Nzarora Marcel,Yves Sugira Rubasha (yasimbuwe na Celestin Ndayishimiye),Emery Bayisenge,Nirisalike Salomon, Mutijima Janvier, Mukunzi Yannick, Muvandimwe JMV(yasimbuwe na Isaac muganza),Mico Justin, Savio Dominique,Kabanda Bonfils(yasimbuwe na Muhire Kevin) na Bertrand Iradukunda

Amavubi yabanjemo
Amavubi yabanjemo

Somalia:Mustaf khalib Hussein,Ali Hassan Babay,Abdinasir Yusuf Ahmed,Abukar Abdikarim Nur,Abdillahi Abdirahman,Osman Yusuf Hajow,Hamd Muhidin Hajji,Abdikarim Abdalle,Bille Muhidin Bulare,Hassan Farid Hassan,Mohamed Solah Hussein

Somalia yabanjemo
Somalia yabanjemo

umukino wo kwishyura hagati y’u Rwanda na Somalia uzabera muri Kenya mu byumweru bibiri biri imbere. Amavubi y’abatarenegeje imyaka 23 naramuka asezereye Somalia, azahura na Uganda mu kwezi kwa Gatanu.

Sammy IMANISHIMWE

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Abafana bangana batya nibo basigaye baza kureba Ikipe y’igihugu? Ferwafa we ndabona ugeze habi kbs.

ones yanditse ku itariki ya: 27-04-2015  →  Musubize

Nibajyaniraho nta kundi. Ubwo ni aho ubushobozi bwacu bugeze, none twagira dute? Ngo hari abari bategereje imvura y’ibitego, yewe na Somalia niko yabikekaga, ubanza batari bamenye ko Ferwafa isigaye iyobowe na Komite ihagarariye deuxieme division. Hahahah

jjj yanditse ku itariki ya: 27-04-2015  →  Musubize

ABOBANA BAGERAGEJE BOGEREMO ABATAKA BABIRI

NDAGIJIMANA SAMWEL yanditse ku itariki ya: 25-04-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka