Mu mukino wari warangiye igice cya mbere ari ubusa ku busa, APR Fc yaje kunyagira Gicumbi ibitego 3-0, maze iyi kipe ikomeza kuyobora urutonde aho irusha ikipe ya Rayon Sports amanota 4.
Igitego cya mbere cya APR Fc cyatsinzwe na Bigirimana Issa nyuma y’umupira wari umaze akanya usirisimba mu rubuga rw’amahina rwa Gicumbi, igitego cya kabiri kiza gutsindwa na Rugwiro Hervé ku mupira wari utewe na Iranzi kuri koruneri, maze Iranzi Jean Claude aza gutsinda icya 3 ku ishoti rikomeye yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina.
Indi mikino
Marines 1 Musanze 1
Rwamagana 1 Sunrise 0
Taliki 11-05-2016
Espoir FC-Etincelles FC (Rusizi-15h30)
Amagaju FC-AS Kigali (Nyamagabe-15h30)
Police FC-AS Muhanga (Kicukiro-15h30)
Kiyovu-Mukura (Mumena-15h30)
Bugesera-Rayon Sports (Nyamirambo-15h30)
National Football League
Ohereza igitekerezo
|
mwishime mwibukako rayon ifite ikirarane
APR FC nzagufana paka watsindwa watsinda ndakwemera .iranzi umeze neza
mwibukeko Rayon ifite ikirarane sha
Twishimiye intsinzi ya APR FC twi shimye cya neeee.!!!!!!
Twishimiye intsinzi ya APR FC twi shimye cya neeee.!!!!!!
APR ndakwemera wihimuye,erega uri Rwemezamakipe
APR ndakwemera wihimuye,erega uri Rwemezamakipe