Umutoza w’ikipe y’igihugu, Milutin Micho, arasaba Abanyarwanda kuzayishyigikira ubwo izaba ikina na Benin ku cyumweru tariki 10/6/2012, bakareka guca intege abakinnyi kuko baheruka kunyagirwa na Algeria ibitego bine ku busa.
Ikipe y’igihugu ya Benin yageze i Kigali kuwa gatatu tariki 06/06/2012 ikaba ije gukina n’u Rwanda umukino uzaba ku cyumweru tariki 10/06/2012, mu rwego rwo gushaka itike yo kuzakina igikombe cy’isi kizabera muri Brazil muri 2014.
Nyuma yo gutsindwa imikino itatu, u Rwanda rwatakaje imyanya 14 n’amanota 43 ku rutonde rwa FIFA rw’uku kwezi kwa gatandatu 2012. Amavubi ari ku mwanya w’119 ku isi n’amanota 284; no ku mwanya wa 35 muri Afrika.
Umunyamabanga wa APR FC, Adolphe Kalisa, aratangaza ko nta gishya babonye mu iperereza ryakurikiye ihagarikwa rya Eric Nshimiyimana ku mwanya w’umutoza wungirije kubera amarozi ku mukino w’Amavubi n’Uburundi.
Nyuma yo kutitwara neza mu mikino yo gushaka itike yo gukina imikino ya nyuma y’igikombe cy’isi kizabera muri Brazil mu mwaka wa 2014, umutoza w’ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru y’Afrika y’Epfo, Pitso Mosimane, yasezerewe ku mirimo ye.
Rutahizamu ukomoka mu Bubiligi, Eden Hazard, yavuye mu ikipe ya Lille yo mu Bufaransa, yerekeza muri Chelsea aguzwe miliyoni 32 z’ama Pounds.
Kugeza ubu, La Masia, ishuri ryigisha umupira ry’ikipe ya FC Barcelona, rifatwa nk’irya mbere ku isi mu gutanga abakinnyi benshi kandi beza. Nibura abakinnyi icyenda bariciyemo batwaye igikombe cy’isi ndetse Messi atwara igihembo cy’umukinnyi mwiza ku isi (ballon d’or) inshuro eshatu.
Nyuma yo gutsindwa imikino itatu mu kwezi kwa gatanu, ikipe y’igihugu Amavubi ishobora gusubira inyuma ku rutonde ngaruka kwezi rwa FIFA ruzasohoka tariki 6/6/2012.
Nyuma yo kunyagirwa na Algeria ibitego 4 ku busa mu mukino wo gushaka itike yo kuzakina igikombe cy’isi, umutoza w’Amavubi, Milutin Micho, yavuze ko agiye kongera gutangirira kuri zeru kugirango yongere yubake ikipe bundi bushya.
Ikipe y’u Rwanda, Amavubi, yatsinzwe na Algeria ibitego bine ku busa mu mukino wo gushaka itike yo kuzakina igikombe cy’isi wabereye i Blida muri Algeria ku wa gatandatu tariki 2/6/2012.
Umutoza w’ikipe ya Algeria aratangaza ko nta bwoba u Rwanda rumuteye ariko yihanangirije abakinnyi be kudasuzugura Amavubi, ubwo baza gucakirana mu mukino w’amajonjora yo gushaka itike y’igikombe cy’isi, kizabera muri Brezil mu 2014 muri Brazil.
Muri shampiyona irangiye ya 2010/2011, imishahara y’abakinnyi mu bwongerza yarazamutse igera kuri miliyari 1,6 z’amapound zivuye kuri miliyoni 201; nk’uko byashyizwe ahagaraga mu bushakashatsi bwakozwe n’ikigo Deloitte.
Arsene Wenger, umutoza w’Arsenal, ngo azandika igitabo ku ba kapiteni Fabregas na Nasri b’ikipe ye yabuze mu 2011. Uyu musaza ashobora kongeramo ipaji ya Robin Van Persie usigaje umwaka umwe muri Arsenal kandi akaba adakozwa kongera amasezerano.
Ubwo aza kuba akina umukino wa gicuti na Tchad kuri uyu wa gatatu tariki 30/05/2012, umutoza w’Amavubi, Milutin Micho, araza gukinisha amakipe abiri kugira ngo abakinnyi bose yajyanye bamenyere.
Rutahizamu w’Ubutaliyani, Mario Balotelli, yatangaje ko mu mikino y’igikombe cy’Uburayi (EURO 2012) nihagira umuntu umuzanaho irondaruhu mu buryo ubwo aribwo bwose, azahita ava mu kibuga akamusanga aho ari akamwica.
Micho yasabye Tchad ko basimbuza abakinnyi 12 kugira ngo akomeze guha abakinnyi umwanya.
Umutoza wa Algeria, Vahid Halilhodzic, yatangaje ko Madjid myugariro w’ikipe y’igihugu ya Algeria, Bougherra, atazakina umukino bafitanye n’u Rwanda tariki 02/06/2012.
Umutoza Micho yasabye imbabazi Abanyarwanda, avuga ko nawe atashobora gusobanura icyateye kunyagirwa na Tuniziya ibitego 5-1, mu mukino wa gicuti waraye ubaye ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki 27/05/2012.
Ikipe y’igihugu ya Algeria yatsinze iya Niger ibitego bitatu ku busa mu mukino wa gicuti wo kwitegura kuzakina n’u Rwanda. Uyu mukino wabereye kuri stade Tchaker iherereye mu mujyi wa Blida ku wa gatandatu tariki 26/6/2012.
Umutoza w’ikipe y’u Rwanda, Milutin Micho, yagaye imyitwarire ya Uzamukunda Elias ‘Baby’ kugeza ubu utari wagera mu myitozo y’ikipe y’igihugu aho iri muri Tuniziya, mu gihe Uzamukunda we avuga ko yamusobanuriye impamvu ataraza kandi ngo akaba yumva zifite ishingiro.
Ubushakashatsi bwakozwe kuri Lionnel Messi umukinnyi ufatwa nka nimero ya mbere ku isi mu mupira w’amaguru, bwagagaje byinshi birimo ko adakunda ko hagira umukingiriza mu byo akora byose.
Umutoza w’igipe y’igihugu, Micho, aratangaza ko umukino wo kuri iki cyumweru uzamuhuza na Tuniziya uzamufasha kuzamura icyizere kandi ngo icyo kizere kiraboneka uko bagenda bakina imikino mpuzamahanga.
Perezida w’ishyirahamwe ry’umupira ku isi (FIFA), Sepp Blatter yatangaje ko umupira w’amaguru uta umwimerere iyo umukino urangiye bagaterae penaliti. Yabitangaje kuri uyu wa gatanu tariki 25/5/2012 mu nama ihuje abanyamuryango ba FIFA iri kubera muri Roumania.
Umutoza w’Amavubi wungirije, Eric Nshimiyimana, avuga ko kuba Amavubi yaratsinzwe na Libya mu mikino wa gicuti bakiniye muri Tuniziya, byabahaye isomo ryo gukomeza kwitegura neza Algeria, kuko Libya ikina kimwe nabo.
Ubwo hazaba hakinwa umukino wa nyuma w’igikombe cy’umwami muri Espagne tariki 25/05/2012, Abafana ba Atletico Bilbao na FC Barcelona batangaje ko ubwo hazaba haririmbwa indirimbo yubahiriza igihugu bazavuza induru mu rwego rwo kongera gusaba ubwigenge bakomeje gusaba.
Umukino wo kwishyura uzahura u Rwanda na Nigeria tariki 17/06/2012 uzasifurwa na Desire Doue Noumandiez w’imyaka 42 akaba yaratangiye kuyobora imikino mpuzamahanga muri 2004.
U Rwanda rwatsinzwe umukino wa gicuti na Libya ibitego bibiri ku busa. Ngo uyu mukino wabaye tariki 23/05/2012 usigiye abatoza isomo rikomeye mu kwitegura umukino wa Algeria no kubona ubushobozi bwa buri mukinnyi; nk’uko byatangajwe n’umutoza wungirije w’Amavubi.
Umutoza w’ikipe y’igihugu ya Tunisia, Sami Trabelsi, yatangaje ko abakinnyi yahamagaye mu mukino wa gicuti uzabahuza n’u Rwanda bakeneye imyiteguro ikarishye no kubashyira ku murongo umwe kuko bamwe bari no mu biruhuko.
Imyitozo Rayon Sport yagombaga gutangira kuwa mbere tariki 21/05/2012 yahagaritswe n’ibiganiro hagati y’iyo kipe n’umuterankunga SORAS biri gutera intambwe ishimishije aho kuba ibirarane by’imyishahara; nk’uko bitangazwa n’umunyamabanga wa Rayon Sport, Gakwaya Olivier.
Penaliti y’intsinzi yateye ku mukino wa nyuma wa Champions League ishobora kuba inshuro ya nyuma Didier Drogba akinnye yambaye imyenda y’ubururu ya Chelsea; nk’uko yabitangarije bagenzi be kuri iki cyumweru.