Kuri uyu wa 28 Ugushyingo 2023, Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 18 yatsinzwe na Kenya mu mukino w’umunsi wa kabiri w’itsinda mu irushanwa rya CECAFA.
Ikipe ya Police FC yatsinzwe na Rayon Sports ibitego 2-0 mu mukino wa shampiyona w’ikirarane wabereye kuri Kigali Pele Stadium kuri uyu wa 28 Ugushyingo 2023.
Ku gicamunsi cyo ku wa Gatandatu tariki 25 Ugushyingo 2023 Ingabo z’u Rwanda (RDF) zibarizwa muri diviziyo ya 5 zatsinzwe kuri penailti (5-4) mu mukino wa gicuti mu mupira w’amaguru zakinnye na Brigade ya 202 mu ngabo za Tanzania Force Defence Force (TPDF).
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 25 Ugushyingo 2023, ku bibuga bitandukanye mu Rwanda hakiniwe imikino y’umunsi wa 11 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere, APR FC na Rayon Sports zinganya imikino yazo.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 25 Ugushyingo 2023, Ikipe ya Manchester City yanganyirije na Liverpool 1-1 ku kibuga cya Manchester City, Etihad Stadium, mu mukino w’umunsi wa 13 wa shampiyona, amakipe yombi akomeza kuyobora urutonde.
Kuri uyu wa Gatandatu, Ikipe yu Rwanda y’abatarengeje imyaka 18 yatsinze ikipe ya Somalia 1-0 mu mukino wabo wa mbere w’irushanwa rya CECAFA iri kubera muri Kenya.
Nyuma y’ikiruhuko cya FIFA cyakinwemo imikino y’amakipe y’ibihugu, shampiyona zikomeye i Burayi zirongera gukinwa aho umukino ukomeye uhuza Man City na Liverpool mu gihugu cy’u Bwongereza kuri uyu wa Gatandatu saa munani n’igice.
Ambasaderi w’u Rwanda mu Buholandi Olivier Nduhungirehe yatangaje ko yasuye ikipe ya Feyenood yo muri iki gihugu bakagirana ibiganiro bigamije kwiga ku bufatanye hagati y’iyi kipe n’u Rwanda.
Mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane tariki 23 Ugushyingo 2023, ikipe ya Rayon Sports yakiriye rutahizamu mushya ukomoka muri Guinnea, Alsény Camara Agogo, wakinnye irushanwa rya CHAN 2016 ryabereye mu Rwanda.
Kuri uyu wa Gatatu, ikipe ya Kiyovu Sports yatangaje Umurundi Bipfubusa Joslin nk’umutoza wayo mushya asimbuye Petros Koukouras.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze buramara impungenge abatuye ako Karere by’umwihariko abafana Musanze FC, bubabwira ko Stade Ubworoherane izakomeza gukinirwaho imikino ya Shampiyona.
Ni umukino watangiye nyuma y’imvura nyinshi yari imaze kugwa mu Karere ka Huye, byanatumaga umupira utabasha gutembera neza kubera amazi yari ari mu kibuga.
Mu mukino w’umunsi wa mbere wo gushaka itike y’igikombe cy’isi wabereye kuri Stade Huye, Amavubi anganyije na Zimbabwe 0-0.
Umutoza Haringingo Francis ukomoka ni we wagizwe umutoza wa Bugesera FC, akaba yasimbuye Eric Nshimiyimana waraye utandukanye n’iyi kipe
Uwari umutoza wa Kiyovu Sports Petros Koukouras yamaze gutandukana n’iyi kipe nyuma yo kuyitoza iminsi 10 gusa ya shampiyona
Abakinnyi ba mbere b’ikipe y’igihugu y’u Rwanda "AMAVUBI" bamaze kugera mu karere ka Huye, ahazakinirwa imikino ibiri yo gushaka itike y’igikombe cy’isi
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda “AMAVUBI” ikomeje imyitozo yo gutegura imikino ibiri yo gushaka itike y’igikombe cy’isi
Ikipe ya Kiyovu Sports iri kwishyuzwa amafaranga arenga Miliyoni 20 Frws na rutahizamu w’umunya-Liberia, aho avuga ko ibyo bumvikanye mu masezerano bitubahirijwe
Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru yakomeje mu mpera z’iki cyumweru aho APR FC na Rayon Sports zabonye amanita atatu, Kiyovu Sports igatsindirwa i Musanze
Umugande wanakiniye amakipe y’igihugu ya Uganda mu mupira w’amaguru, Jackson Mayanja, yagizwe umutoza mukuru w’ikipe ya Sunrise FC.
Torsten Frank Spittler ni umudage wavutse mu mwaka wa 1962, akaba yarakunze cyane gukora akazi kajyanye no kuba Umuyobozi wa Tekinike muri Federasiyo z’umupira w’amaguru mu bihugu bitandukanye birimo no muri Afurika.
Umunya-Argentine Lionel Messi ni we wegukanye umupira wa zahabu ugenerwa umukinnyi witwaye neza ku isi mu mwaka w’imikino
Muri iki cyumweru dusoje nibwo ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA), ryasinyanye amasezerano y’imyaka ine n’uruganda rw’Abaholandi rukora imyambaro ya siporo rwa Masita, mu rwego rwo kwambika amakipe y’Igihugu.
Umukino w’umunsi wa cyenda wahuje APR FC na Rayon Sports kuri Stade i Nyamirambo, warangiye amakipe anganyije 0-0.
Kuri iki Cyumweru saa cyenda z’amanywa kuri Kigali Pelé Stadium, ikipe ya APR FC irakira Rayon Sports mu mukino w’umunsi wa cyenda wa shampiyona uba ari uwa 101 hagati y’aya makipe yombi.
Perezida wa FERWAFA yamaze impungenge abamaze iminsi bahangayikishijwe n’imisifurire mu Rwanda by’umwihariko umukino wa APR FC na Rayon Sports, avuga ko uzakora ikosa abigambiriye azabiryozwa
Ku wa 21 Ukwakira 2023, nibwo byatangajwe ko Umwongereza Sir Bobby Charlton wakiniye Manchester United n’u Bwongereza yitabye Imana.
Shampiyona y’imikino y’abakozi haba mu bigo bya Leta ndetse n’ibyabikorera 2023 igeze muri 1/4 cy’irangiza giteganyijwe gutangira tariki 3 Ukwakira 2023.
Mu mpera z’iki cyumweru ubwo haza gukinwa umunsi wa cyenda wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru