Hamza Ruhezamihigo yasinye umwaka muri Patriots.
Umukinnyi w’ikipe y’igihugu ya Basketball, Hamza Ruhezamihigo w’imyaka 32 yasinye mu ikipe ya Patriots.
Ruhezamihigo wari uherutse mu mikino ya Afro Basket n’ikipe y’igihugu muri Tuniziya yerekeje mu ikipe ya patriots azakinira mu gihe cy’umwaka umwe, uyu mukinnyi ndetse yashyizwe ku rutonde rw’abakinnyi iyo kipe izifashisha mu mikino ya zone 5 izabera muri Uganda.
Muri iyo mikino izatangira ku itariki ya 01 Ukwakira kugeza ku itariki 07 Ukwakira 2017, Ruhezamihigo azaba ari umwe mu nkingi za Mwamba umutoza Henry Muinuka azaba yifashisha.
Umukinnyi Ruhezamihigo uretse gukinira ikipe y’igihugu yaherukaga no gushyirwa mu ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 18 mu mwaka wa 2014 aho yakoraga nk’ushinzwe tekiniki.
Ruhezamihigo ni umwe mu bakinnyi b’Abanyarwanda bakina Basketball bashoboye gukina hanze kuko azwi mu makipe yo muri Canada nka Concordia na Riviere des Prairies Jaguars
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|