Basketball: Ikipe ya Azomco BBC yabonye umuterankunga mushya

Ikipe ya Azomco Basketball Club isanzwe ibarizwa mu cyiciro cya kabiri muri shampiyona ya Basketball mu Rwanda yasinyanye amasezerano n’uruganda rwa Roba Industries.

Ni umuhango wabereye mu mujyi wa Kigali hagati y’abayobozi ba Azomco Basketball Club barangajwe imbere na Yusef Aziz washinze ndetse akaba n’umutoza w’iyi kipe ndetse n’abahagarariye uruganda rwa Roba industries rusanzwe rukora ibikoresho by’isuku.

Yusef Aziz washinze ndetse akaba n'umutoza w'ikipe ya Azomco BBC
Yusef Aziz washinze ndetse akaba n’umutoza w’ikipe ya Azomco BBC

Nubwo igiciro mu mbundo cy’aya masezerano kitashyizwe ahagaragara, Yusef Aziz yavuze ko ari amasezerano azamara igihe kirekire ndetse ko bimwe mu byo bemeranyijwe ari uko uru ruganda ruzajya rugenera iyi kipe bimwe mu bikoresho bikorwa n’uru ruganda ndetse bizajya biherekezwa n’umubare runaka w’amafaranga.

Mutabazi David, Kapiteni w’ikipe y’abagabo ya Azomco Basketball Club, avuga ko aya mahirwe azabafasha kuzamura impano yabo.

Yagize ati “Ibi biradufasha kugira ngo natwe tuzabe abakinnyi bakomeye tube twagera no mu ikipe y’Igihugu, duheshe Igihugu cyacu agaciro.”

Kamikazi Consolée ushinzwe abakozi, imari n’ubutegetsi muri Roba Industries Ltd, avuga ko Roba Industries isanzwe ifasha mu kuzamura impano z’abakiri bato, haba mu bigo by’amashuri ndetse n’ahandi.

Kamikazi Consolée wo muri Roba Industries
Kamikazi Consolée wo muri Roba Industries

Yagize ati “Kuko duhuje iyo ntego yo kuzamura abana b’Abanyarwanda, imwe mu ntego dufite ni ukugira ngo ibyo dukora bigirire n’abandi akamaro.

Ikipe ya Azomco Basketball Club yashinzwe mu 2022, ikaba ifite intego yo kuzamura impano z’abakiri bato, ikaba kandi iharanira kuzamuka mu cyiciro cya mbere.

Ni umwaka wa kabiri iyi kipe irimo guhatana mu cyiciro cya kabiri kuva mu mwaka wa 2022/2023 gusa icyo gihe ntiyigeze ibona amahirwe yo kuzamuka kuko Inspired Generation na Kepler zayitambitse.

Mu gihe shampiyona y’icyiciro cya kabiri ikomeje, ikipe ya Azomco BBC ubu irabarizwa ku mwanya wa mbere mu itsinda rya mbere (Group A) n’amanota 16 mu mikino 8 imaze gukina.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka