Basketball: Amakipe ya Hongiriya n’u Bwongereza yageze i Kigali
Mu gihe hasigaye iminsi micye ngo u Rwanda rwakire irushanwa mpuzamahanga mu mukino wa Basketball ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi mu bagore, ikipe y’Igihugu cya Hongiriya (Hungary) na yo cyamaze kugera mu Rwanda yiyongera ku ikipe y’u Bwongereza.
Mu ijoro rishyira kuri uyu wa Gatanu tariki 16 Kanama 2024 nibwo iyi kipe ya Hongiriya yageze i Kigali aho ije gukomereza imyitozo yo kwitegura iyi mikino ya FIBA Women’s Basketball World Cup 2026 Pre-Qualifying Tournaments iteganyijwe gutangira tariki ya 19 kugeza ku ya 25 Kanama 2024 ikazabera mu nyubako y’imikino igezweho ya BK Arena.
Hongiriya ije isanga ikipe y’ubwami bw’u Bwongereza yo yamaze kugera i Kigali ndetse ikaba yaranatangiye n’imyitozo aho irimo gukorera mu nzu nto y’imikino izwi nka ‘Petit Stade Amahoro’.
Biteganyijwe ko iyi mikino igiye kubera mu Rwanda izahuriramo ibihugu umunani byiganjemo ibyo ku mugabane w’i Burayi ndetse na Amerika dore ko muri Afurika ari u Rwanda na Senegal gusa.
Ibyo wamenya kuri iri rushanwa
Aya majonjora agizwe n’amakipe y’ibihugu 16 aho agabanyije mu matsinda ane. Aya matsinda ane na yo yagabanyijwe mu mijyi ibiri ari yo Kigali ndetse na Mexico City.
Amakipe abiri ya mbere muri buri tsinda nk’uko agabanyije mu mijyi ibiri, azahita abona itike yo gukina imikino ya 1/2 kugeza habonetse uwegukana iryo rushanwa, maze azahite anatsindira itike yo kwerekeza mu ijonjora rya nyuma rizaba mu mwaka wa 2026.
Iri jonjora rya nyuma muri rusange rizaba rigizwe n’amakipe 24 aho usibye aya azava mu ijonjora ry’ibanze, andi 22 azava mu gikombe cy’imigabane (FIBA Women’s Continental Cups 2025) kizaba mu mwaka utaha wa 2025.
U Rwanda ruri mu itsinda rya kane (Group D) hamwe na Argentine, u Bwongereza na Lebanon.
Mu rindi tsinda na ryo rizakinira i Kigali harimo ibihugu nka Brazil yo muri Amerika y’Amajyepfo, Hongiriya yo ku mugabane wa Aziya, Senegal yo ku mugabane wa Afurika ndetse na Philippines yo muri Aziya.
Umukino wa mbere uteganyijwe tariki 19 Kanama 2024, u Rwanda rukazakina umukino warwo wa mbere na Lebanon tariki 22 Kanama 2024.
Ohereza igitekerezo
|