BAL 2022: Mukama Victor, Axel Mpoyo na Pitchou mu bakinnyi bashya REG izifashisha
Ikipe ya REG BBC ifite urubanza rukomeye ruyitegereje, aho igomba kwerekeza i Dakar muri Senegal mu gushaka itike y’imikino ya nyuma ya Basketball Africa League (BAL), iteganyijwe kubera mu Rwanda hagati y’itariki ya 21 n’iya 28 Gicurasi 2022.

REG BBC izakina iryo rushanwa nk’ikipe imwe rukumbi izaba ihagarariye u Rwanda, nyuma y’uko itwaye igikombe cya shampiyona cy’umwaka w’imikino wa 2021.
REG BBC yisanze mu itsinda rya mbere, aho iri kumwe na US Monastir yo muri Tunisia yakinnye umukino wa nyuma muri BAL 2021, hamwe na AS Salé yo muri Maroc, SLAC yo muri Guinea, DUC yo muri Sénégal ndetse na Ferroviário da Beira yo muri Mozambique.
Biteganyijwe ko iri tsinda ryiswe ‘Sahara Conference’, rizakinira imikino yaryo i Dakar muri Sénégal hagati y’itariki ya 5 n’iya 15 Werurwe 2022.
Mbere yuko REG ihaguruka yerekeza muri Senegal, ikomeje kongera imbara mu ikipe kugira ngo izabashe guhangana ku rwego rwo hejuru.
Ku ikubitiro ikipe ya REG BBC yamaze kumvikana n’umukinnyi w’ikipe ya Patriots n’ikipe y’igihugu, Ndizeye Ndayisaba Dieudonné bakunda kwita “Gaston”, bumvikanye ko agomba kuzabakinira iyi mikino ya BAL.
1. Mukama Jean-Victor

Mukama Jean-Victor wakiniye ikipe ya Patriots BBC mu mikino y’amajonjora, yo gushaka itike y’imikino ya nyuma y’Afurika y’amakipe yabaye aya mbere iwayo “BAL” muri 2019, nawe azaba yambaye umwambaro w’abanyamashanyarazi.
Mukama ni umukinnyi wakiniye amakipe atandukanye arimo Aris Leeuwarden na Hamilton Honey Badgers yo mu cyiciro cya mbere muri Canada ndetse na Raptors 905, ikipe y’ababigize umwuga ibarizwa mu mujyi wa Mississauga mu ntara ya Antorio. Iyi kipe ikaba iba mu cyiciro cya “NBA G League”, akaba yarakiniye n’ikipe z’abato za Canada ndetse n’ikipe nkuru n’ubwo yagiye yifuzwa n’ikipe y’igihugu y’u Rwanda.
Uyu mukinnyi ufite imyaka 27 y’amavuko, akomoka ku babyeyi b’Abanyarwanda ariko akaba yaravukiye muri Canada.
2. Pitchou Kambuy Manga

Pitchou ni umukongomani w’imyaka 33 wamenyekanye cyane mu ikipe y’igihugu ya Congo (RDC) na TP Mazembe, ariko akaba yari amaze iminsi akinira ikipe ya APR BBC ya hano mu Rwanda, ndetse wanayifashije cyane mu mikino itandukanye, uyu nawe akazaba yambaye ibara ry’umutuku.
3. Axel Mpoyo

Umunyamerika w’Umunyarwanda, Axel Mpoyo, nawe azaba afasha ikipe ya REG BBC mu mikino ya BAL bagomba gutangira urugendo rwo mu matsinda, guhera tariki ya 5 werurwe 2022 i Dakar, mpoyo ni umwe mu bakinnyi beza dore ko yari ari no mu ikipe y’igihugu yakinnye imikino ya AfroBasket, yabereye i Kigali ari kumwe n’ikipe y’igihugu y’u Rwanda.


Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Hazaca uwambaye pe... Ahubwo se ubwo hazavamo zingahe ??hazasigaramo zingahe???