2019: Kigali Arena, Patriots na Merhawi Kudus mu byaranze umwaka mu yindi mikino

Mu mikino itarimo umupira w’amaguru, bimwe mu byavuzwe cyane 2019 harimo itahwa rya Kigali Arena, Patriots yitwaye neza ku rwego mpuzamahanga, ndetse na Merhawi Kudus wanikiye abanyarwanda muri Tour du Rwanda

Mu minsi ishize twari twabagejejeho amakuru y’ingenzii yaranze umwaka mu mupira w’amaguru, uyu munsi turabagezaho amakuru yaranze umwaka mu yindi mikino irimo Basketball, Amagare, Volleyball, Handball, imikino ngororangingo ndetse n’indi itandukanye.

Muri uyu mwaka habaye ibikorwa byinshi by’ingenzi, ariko ku isonga hari tahwa rya Kigali Arena yakina abantu ibihumbi 10, hakazamo Tour du Rwanda yakinwe bwa mbere iri mu cyciciro cya 2.1 bituma initabirwa n’amakipe yabigize umwuga akina amarushanwa akomeye nka Tour de France

Itahwa rya Kigali Arena

Tariki ya 09 Kanama 2019 ni bwo Nyakubahwa Perezida wa Repuburika y’u Rwanda Paul Kagame yatashye inyubako y’imikino itandukanye, kimwe mu bikorwa cyafashwe nk’igikorwa cy’umwaka muri siporo y’u Rwanda.

Ubwo yafunguraga ku mugaragaro inzu y’imikino iri ku rwego mpuzamahanga ‘Kigali Arena’ Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yasabye urubyiruko gukoresha neza iyi nyubako idafitwe na bose, maze bakazavamo ibihangange mu mukino wa Basketball.

Amagare

Merhawi Kudus ni we wegukanye Tour du Rwanda 2019

Nyuma y’imyaka itanu ikurikirana yari ishize abanyarwanda ari bo begukana Tour du Rwanda, Umunya-Eritrea Merhawi Kudus ukinira ikipe ya ASTANA yo muri Kazakhstan yaje kuyegukana nyuma yo kwambara Maillot Jaune kuva mu gace ka kabiri k’irushanwa, naho umunyarwanda waje imbere ni Areruya Joseph waje ku mwanya wa cyenda.

Murenzi Abdallah ni we watorewe kuyobora Ferwacy

Tariki 22-12-2019 mu matora ya Komite Nyobozi y’ishyirahamwe ry’umukino w’amagare yabaye, Murenzi Abdallah ni we watorewe kuba Perezida mu gihe cy’imyaka ibiri, asimbuye Aimable Bayingana wari uherutse kwegura hamwe na Komite Nyobozi

Uhiriwe Byiza Renus na Ingabire Diane begukanye Rwanda Cycling Cup 2019

Nyuma yo gusoza amasiganwa yose, Uhiriwe Byiza Renus ku giteranyo cy’amanota ni we waje ku mwanya wa mbere, ikipe ye ya Benediction Excel Energy iza ku mwanya wa mbere mu bagabo n’abagore, mu gihe Les Amis Sportifs yegukanye umwanya wa mbere mu bakiri bato.

Mu bakobwa, Ingabire Diane wa Benediction Excel Energy ni we wegukanye isiganwa nyuma yo kweggukana n’uduce tune dukurikirana muri iri siganwa, aba uwa mbere muri rusange.

Ishyamba rya Nyungwe, Kigali Arena na Norvege ni bimwe mu bizaranga Tour du Rwanda 2020

Tariki 21-11-2019 ni bwo hatangajwe inzira za Tour du Rwanda igiye gukinwa ku nshuro ya 12, izarangwa n’imwe mu mihanda mishya izaba inyurwamo mu irushnawa rizaba muri Gashyantare-Werurwe 2020.

Muri iri siganwa, hazagaragaramo uduce dushya nk’umuhanda Huye-Rusizi, aho ubusanzwe higeze kubaho Rusizi-Huye, uyu muhanda bakazawusiganwamo banyuze mu ishyamba rya Nyungwe.

Akandi gace gakomeye muri iri siganwa, ni agace kazakinwa Ku wa Gatandatu tariki 29/02/2020, ubwo abasiganwa buri wese azaba asiganwa n’igihe ku giti cye baterera i Nyamirambo ahazwi nko Kwa Mutwe, bagasiganwa ku ntera ya Kilomtero 4.5.

Munyaneza Didier wa Benediction Excel Energy yegukanye Tour du Senegal

Umunyarwanda Munyaneza Didier ukinira ikipe ya Benediction Excel Energy y’i Rubavu yegukanye Tour du Senegal yasorejwe mu mujyi wa Dakar

Hari nyuma y’icyumweru amakipe 11 ahatana muri Senegal mu isiganwa rizwi nka Tour du Senegal, rirangira umunyarwanda Munyaneza Didier aryegukanye.

Nzafashwanayo yatwariye i Kinshasa irushanwa rya Tour de la RDC

Nzafashwanayo Jean Claude ukinira ikipe ya Benediction Excel Energy yegukanye irushanwa rya Tour de la République Démocratique du Congo ryasorejwe i Kinshasa tariki 11 Kanama 2019.

Abakinnyi babonye amakipe hanze

Muri uyu mwaka mu mukino w’amagare hari bamwe mu bakinnyi babonye/bahinduye amakipe hanze y’u Rwanda, muri abo harimo Mugisha Samuel na Mugisha Moise berekeje mu Bufaransa, mu ikipe yitwa Team LMP - la roche sur yon

Handball

Ni umwaka wihariwe hano mu Rwanda n’ikipe ya Police HC, aho yatwaye ibikombe hafi ya byose byakiniwe hano mu Rwanda, by’umwihariko begukana irushanwa ryahuzaga amakipe yo muri Afurika y’I Burasirazuba no hagati (East and Central Africa Handball Federation/ECAHF).

Mu marushanwa yandi yakiniwe hano mu Rwanda Police HC yegukanye igikombe cy’Intwari, Igikombe cya shampiyona 2019 mu kwezi kwa 7, Coupe du Rwanda, irushanwa rihuza amakipe y’Abapolisi (EAPCCO games) yabereye i Nairobi, Beach Handball yabereye i Rubavu,mu gihe APR HC yegukanye irushanwa ryo kwibuka.

Mu yindi mikino

Kigali International Peace Marathon-Abanya-Kenya bongeye kwiharira ibihembo

Mu irushanwa mpuzamahanga ryo gusiganwa ku maguru "Kigali International Peace Marathon", abanya-Kenya ni bo bihariye imyanya ya mbere

Ni irushanwa ryatangiriye kuri Stade Amahoro, aho ryari riri mu byiciro bitatu birimo abasiganwa byo kwishimisha (Run for Peace) ku ntera ya Kilometero 10, Igice cya Marathon ku ntera ya 21,097 kms ndetse na Marathon yuzuye ku ntera ya 42,195 Kms.

Muri ibi byiciro byose, nta munyarwanda wigeze yegukana umwanya wa mbere, aho abakinnyi bakomoka muri Kenya, n’undi umwe ukomoka Uganda ari bo begukanye imyanya ya mbere.

Mu gice cya Marathon(21kms) mu bagabo uwa mbere yabaye umunya-Kenya Kiminine Shadrack, mu gice cya Marathon (21kms) ku bagore uwa mbere yabaye Chepchirchil Celestine ukomoka muri Kenya, muri Marathon yuzuye (42kms) mu bagabo uwa mbere yabaye Philip Kiplimo ukomoka Uganda, naho Marathon yuzuye (42kms) mu bagore uwa mbere aba Jepchirchir Korir nawe ukomoka muri Kenya.

Basketball

Umwaka wa 2019 mu mikino hano mu Rwanda habaye byinshi muri Basketball ya hano mu Rwanda nk’indi mikino yose, aho muri rusange habayeho guhangana hagati ya REG na Patriots, gusa Patriots ari yo yitwaye neza muri rusange.

Patriots yegukanye BK Basketball National League

Mu kwezi kwa mbere, ni bwo iyi shampiyona nyuma yo kubona umuterankunga mushya (Bank ya Kigali), yegukanwa na Patriots BBC mu bagabo, ndetse na APR W BBC mu bagore.

REG BBC yitabiriye irushanwa ry’amakipe yabaye aya mbere iwayo

Mu kwezi kwa Gashyantare 2019 ikipe ya REG BBC yitabiriye irushanwa ry’amakipe yabaye aya mbere iwayo (Africa club Championship) yabereye I Cairo mu Misiri, iyi kipe isoza irushanwa iri ku mwanya wa Gatatu

Uwari umutoza wa Patriots BBC yerekeje muri mukeba REG BBC

Tariki ya 25 Ukwakira ni bwo ikipe ya Patriots BBC yemeje ko umunya-Tanzania Henry Muinuka wari umaze imyaka ine atoza Patriots BBC yamaze gutandukana nayo.

Patriots BBC mu gusimbuza Henry Muinuka, yazanye umunya-Kenya Carey Fancis Odhiambo nk’umutoza mukuru yungirizwa n’umunya-Australiakazi Lizz Mills.
Uretse abo batoza abandi batoza nabo bahinduye amakipe barimo John Bahufite watozaga UR Huye akerekeza muri IPRC Kigali, Ngwijuruvugo Patrick wari umutoza wa REG BBC yasinyiye Tigers BBC.

Abanyarwanda kandi babonye amahirwe yo gukomereza Basketball muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika

Ubakinnyi batatu berekeje muri Amerika gukomeza amasomo yabo ndetse no gukina Basketball, abo ni Kazeneza Emile Galois wari Kapiteni wa ESPOIR BBC, Butera Hope na Ineza Sifa Joyeuse bakiniraga The Hoops Rwanda.

Umusifuzi wa Basketball yagizwe umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri

Tariki ya 04 Ugushyingo ni bwo Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yagiriye icyizere umusifuzi mpuzamahanga wa Basketball Shema Maboko Didier, amugira Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ya Siporo.

All Star Game yaragarutse nyuma y’imyaka itanu

Tariki ya 01 Ugushyingo ni bwo habaye umukino uhuza abakinnyi bitwaye neza mu mwaka w’imikino, ikipe yiswe ‘Team Guibert’ (Nijimbere Guibert (C), Ndizeye Ndayisaba Dieudonne uzwi nka Gaston, Ngando Bienvenue na Michael Makiadi ihura na Team Artside (Mugabe Arstide (C), Kaje Elie, Niyonkuru Pascal uzwi nka Kacheka, Sangwe Armel na Kami kabange), umukino urangira ikipe yiswe Team Guibert itsinze Team Arstide amanota 89 kuri 83 .

Uguhatana hagati y’ibigugu

Uyu mwaka habaye guhangana hagati ya REG BBC na Patriots BBC mu bagabo, mu gihe amakipe atatu mu bagore yagabanye ibikombe muri uyu mwaka ayo ni The Hoops , APR W BBC Na IPRC Huye.

REG BBC yatwaye BK Preseason Tournament, Legacy Tournament , Agaciro Basketball tournament , GMT tournament n’irushanwa ry’Intwari MTN Yoolo Hoops
Patriots BBC yo yatwaye BK Basketball National League , yegukana umwanya wa mbere mu mikino y’akarere ka Gatanu, itwara umwanya wa mbere mu ijonjora rya kabiri rya Basketball Africa League

Mu bagore

The Hoops yatwaye igikombe cyo kwibuka abasportifs bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994 , igikombe cy’Intwari, Agaciro Basketball tournament
APR W BBC yo yatwaye BK Basketball National League n’irushanwa ryitiriwe umunsi w’abagore , mu gihe IPRC Huye yatwaye Legacy Tournament na BK Preseason Tournament .

U Rwanda rwakiriye ijonjora rya Kabiri rya Basketball Africa League, Patriots iraryegukana

Kuva tariki ya 17 Ukuboza kugeza 22 Ugushyingo U Rwanda rwakiriye ijonjora rya Kabiri rya BAL , amakipe 8 yahuriye muri Kigali Arena , Patriots bbc yo mu Rwanda ysoje imikino yayo idatsinzwe umukino n’umwe, ikurikirwa na Gendarmerie Basketball club yo muri Madagascar na Ferroviaro de Maputo yo muri Mozambique.

Volleyball

Umwaka wa 2019 watangiranye na shampiyona haba mu bagore , Ikipe ya REG VC mu bagabo yakinaga umwaka wayo wa 3 itsinze Gisagara vc imikino 3 kuri 1 . Mu bagore ikipe ya UTB W VC yegukanye igikombe cyayo cya mbere mu mwaka wayo wa mbere muri shampiyona

U Rwanda rwungutse umukobwa wabigize umwuga

Mu kwezi kwa Nzeri Mukandayisenga Benita bakunda kwita Laurence yerekeje muri Albania mu kipe ya Partizani , ni nyuma yo kuba umukinnyi wahize abandi muri shampiyona mu bagore(MVP).

Paul Bitok yasezeye u Rwanda nyuma y’imyaka 10

Umunya-Kenya Paul Bitok watozaga amakipe y’igihugu ya Volleyball yaba iy’abagabo n’iy’abagore, yasezeye gutoza U Rwanda yari amazemo imyaka 10, aho yaje gusubiza muri Kenya aho ari gutoza ikipe y’igihugu y’abagore.

Inkundura mu gusimbura Paul Bitok

Nyuma yo gutangaza ko azasezera gutoza u Rwanda , Ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda ryahaye Elie Mutabazi gutegura ikipe yagombaga kwitabira imikino y’akarere ka Gatanu yagombaga kubera muri Kenya, Umutoza Nyirimana Fidele wari wagizwe umutoza wungirije yanze kungiriza Elie avuga ko atamurusha ubumenyi ndetse n’ubushobozi bwo gutoza.

Gisaka Open yabaye ku nshuro ya mbere

Tariki ya 16 Ugushyingo hasojwe irushanwa ryateguwe n’ Akarere ka Kirehe gafatanyije n’ikipe ya Kirehe vc , iri rushanwa ryari ribaye ku nshuro ya mbere ryegukanwe na UTB VC mu bagabo na UTB VC mu bagore.

UTB yeteguye irushanwa ribanziriza shampiyona iranaryegukana

Kaminuza ya UTB isanzwe ifite amakipe abiri ya Volleyball yateguye irushanwa ngarukamwaka ry’amakipe y’abagore, risozwa tariki ya 22 Ukuboza ryegukanywe na UTB W VC, nyuma yo gutsinda ikipe y’igihugu ya Botswana amaseti 3 kuri 1.

Amakipe yo mu Rwanda yagaruye bamwe mu bakinnnyi bakinaga hanze nk’ababigize umwuga

Muri ayo makipe harimo Gisagara yasinyishije Yakan Laurence wakinaga mu gihugu cy’U Buyapani , Murangwa Nelson wasinyiye UTB VC na Musoni Fred bombi bakinnye muri Jordan, hakabamo n’umunya-Uganda Ivan Ongom wakiniye amakipe menshi yo muri Turquie, uyu we akaba yarasinyiye ikipe ya REG VC.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka