RIB yafunze Umunyamabanga Mukuru wa FERWACY

Munyankindi Benoît, Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe nyarwanda ry’Umukino wo gusiganwa ku magare (FERWACY), ku itariki 21 Kanama 2023 yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), mu gihe runakurikiranye Umuyobozi w’iri shyirahamwe, Murenzi Abdallah, ku byaha bishingiye ku gutonesha.

Munyankindi Benoît (ibumoso) na Murenzi Abdallah
Munyankindi Benoît (ibumoso) na Murenzi Abdallah

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yatangarije Kigali Today ko Munyankindi Benoît yafunzwe bigendeye ku iperereza Ubugenzacyaha bwari bumaze iminsi bumukoraho.

Akurikiranyweho icyaha cyo gufata icyemezo gishingiye ku itonesha, ubucuti, ikimenyane, cyangwa icyenewabo, akaba ari icyaha gihanwa n’ingingo ya 8 y’itegeko ryerekeye kurwanya ruswa.

Ati “Ikindi cyaha akurikiranyweho nanone n’icyo guhimba inyandiko no kuyikoresha, akaba ari icyaha gihanwa n’ingingo ya 276 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange”.

Umuvugizi wa RIB yavuze ko na Murenzi Abdallah Perezida wa FERWACY, na we akurikinywe adafunze, ku cyaha cyo kuba icyitso kuri ibyo byaha byakozwe na Munyankindi Benoît, kuko yarabimenye ntagire icyo abikoraho.

Munyankindi afungiye kuri Station ya RIB ya Kimihurura, mu gihe Dosiye yabo irimo gukorwa ngo ishyikirizwe ubushinjacyaha.

Ibyaha bakurikiranyweho nibaramuka babihamijwe n’urukiko, bazahabwa ibihano biteganyijwe kuri ibyo byaha, byo gufungwa kuva ku myaka 5 ariko kitarengeje imyaka 7, n’ihazabu y’Amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya Miliyoni imwe ariko atarenze miliyoni 2Frw.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Murwanda igarentago ryaririkiri umukino woguteza imbere abawukina ahubwo baribasigaye barabaye ibiryo byabayonozi ba
Ferwacy

Ngabonziza yanditse ku itariki ya: 23-08-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka