Isiganwa Legacy Sakumi Anselme Race rigiye kuba ku nshuro ya kabiri

Ku wa 23 Nyakanga 2023, hateganyijwe isiganwa ry’amagare rigamije kwibuka no kuzirikana umurage wa Sakumi Anselme wazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ni isiganwa ribura iminsi ine kugira ngo rikinwe
Ni isiganwa ribura iminsi ine kugira ngo rikinwe

Ni isiganwa rizakinwa umunsi umwe wo ku Cyumweru, aho rizitabirwa n’ibyiciro birindwi bitandukanye guhera mu bakiri bato, abahoze banyonga igare by’umwuga bizaba bibaye ubwa mbere bitabira isiganwa iryo ari ryo ryose mu Rwanda, ndetse n’abatarabigize umwuga.

Mu cyiciro cy’ababigize umwuga, abagabo bakuru ndetse n’abatarengeje imyaka 23 bazasiganwa ibilometero 104, abagore bakuru bazasiganwa ibilometero 81.4, ingimbi zizasiganwa ibilometero 81.4 mu gihe abangavu bazasiganwa ibilometero 70.

Mu bindi byiciro bizitabira isiganwa harimo abakiri bato bari hagati y’imyaka 12 na 15 bazasiganwa ibilometero 11.4, abatarabigize umwuga bagabanyijemo ibice bibiri harimo abari munsi y’imyaka 35 n’abayirengeje bazasiganwa ibilometero 45.6 mu gihe abahoze bakina umukino w’amagare by’umwuga nk’icyiciro gishya bo bazasiganwa ibilometero 58,6.

Aha basobanuraga iby'iryo siganwa
Aha basobanuraga iby’iryo siganwa

Mu kiganiro yagiranye na Kigali Today, Rusagara Serge, umwana wa Sakumi Anselme, yavuze ko nk’umuryango bategura iri siganwa mu rwego rwo kugira icyo baha Abanyarwanda, binyuze mu byo bakuriyemo aribyo amagare umubyeyi wabo yakundaga ndetse akanayabamo umuyobozi.

Yagize ati “Kuba umuntu yaragize amahirwe yo kuba yararokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, imyaka irageze ko niba hari icyo twashoboye kwiyubakamo natwe tugire icyo duha Abanyarwanda. Hari ibyo twakuriyemo uyu munsi dufitemo ubunararibonye, kimwe ni ukongera gusubiza agaciro umubyeyi, amagare ari muri siporo yakundaga cyane yanakozemo ubushabitsi none natwe twifuje gukomerezaho.”

Mu bakinnyi babigize umwuga, rizatangirira kuri Maguru Coffee, Gishushu, kwa Lando, Prince House, Giporoso, Nyandungu, ariko batangire kubarirwa ibihe bageze ku marembo ya Kigali Special Economic Zone, kugeza aho bakazaba bagenda bisanzwe batabarirwa igihe. Abakinnyi nibagera kuri Kigali Special Economic Zone bazatangira kubarirwa ibihe bakomereze Zindiro, Kimironko, Contrôle Techinique bagere kuri Bk Arena.

Ikipe ya Inovotec ivuga ko yiteguye kwitabira isiganwa
Ikipe ya Inovotec ivuga ko yiteguye kwitabira isiganwa

Nibagera BK Arena bazaba bamaze gukora ibilometero 13, bazahita batangira kuzenguruka uhereye kuri BK Arena, Akarere ka Gasabo, Nyarutarama, mu Kabuga, Kibagabaga, Kimironko, basubire kuri BK Arena ahazazegurukwa bitewe n’icyiciro aho nk’abahungu bakuru bazahazenguruka inshuro umunani mu gihe abakobwa bakuru bazahazeguruka inshuro esheshatu aho buri nshuro ingana n’ibilometero 11.4.

Isiganwa rizatangira saa tatu n’igice za mu gitondo abari hagati y’imyaka 12-15, abatarabigize umwuga bahaguruke saa tatu n’iminota mirongo ine mu gihe ibindi byiciro byose biteganyijwe ko bizahagurutse saa tatu n’iminota mirongo itanu.

Uyu mwaka ni irushanwa rizaba mpuzamahanga, aho abaritegura bavuga ko batumiye abaturuka mu gihugu cy’u Burundi, Tanzania, Uganda ndetse na Kenya. Ubwo ryakinwaga ku nshuro ya mbere mu 2019, ryitabiriwe n’abakinnyi 19 mu ngimbi, 15 mu cyiciro cy’abagabo na 26 mu badasanzwe bakina maze mu bagabo ryegukanwa na Nsengiyumva Shema wa Les Amis Sportifs, mu gihe mu ngimbi Iradukunda Emmanuel wa FLY Cycling Team ari we wabaye uwa mbere.

Imihanda izakoreshwa muri iri siganwa
Imihanda izakoreshwa muri iri siganwa

Uretse kuba mu buyobozi bw’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino w’Amagare ari Visi Perezida waryo, Sakumi Anselme, uzirikanwa muri iri siganwa yari afite uruganda rw’amagare yitwaga Maguru. Uyu mubyeyi akaba yarishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ari hamwe n’umugore we.

Ibyiciro bizitabira isigana ndetse n'intera bizasiganwa
Ibyiciro bizitabira isigana ndetse n’intera bizasiganwa
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka