Tariki ya 13/11/2019 nibwo Mugisha Samuel yasinye amasezerano mu ikipe ya Team LMP - la roche sur yon, ni nyuma yo gutandukana n’ikipe ya Dimension Data for Qhubeka yo muri Afurika y’Epfo yari amazemo imyaka itatu.
Gusa Mugisha Samuel ntiyahise ayerekezamo kubera amarushanwa arimo na Tour du Rwanda yagombaga kubanza gukina, igihe cyo kuyerekezamo cyageze imipaka ihita ifungwa kubera icyorezo cya Coronavirus.
Ku wa Gatandatu tariki 01/08/2020 nibwo uyu mukinnyi w’umukino w’amagare yerekeje mu Bufaransa aho yageze ahita anatangira imyitozo mu ikipe ye iri gutegura amarushanwa harimo n’iryo aza gutangira kuri uyu wa Mbere.
New look new me 🦅☄️ happy 😊 to join my new team in France 🇫🇷 #TeamLMPLaRochevendéecylisme and thanks 😊 to everyone for the wishes a good luck to me 👊 hope going to have some good race here soon 🤘 @RoulerRwanda @cyclingrwanda @RwandaOlympic pic.twitter.com/RW0HZIEfra
— Mugisha Samuel (@samuelmugisha97) August 3, 2020
Mu kiganiro yagiranye na Kigali Today nyuma yo kumara icyumweru cye cya mbere mu Bufaransa, yadutangarije ko kugeza ubu ubuzima bugenda neza n’ubwo ari igihe cy’izuba ryinshi, ariko abona ko bizamufasha n’ubwo yari amaze iminsi akorera imyitozo mu bukonje bwinshi.
Yagize ati “Meze neza urebye nta kibazo mfite maze kumenyera hano mu Bufaransa, gahunda nayakiriye neza kuko nzabona amarushanwa menshi mbere y’uko ngaruka mu Rwanda kwitegura indi mikino cyangwa se kwitegura umwaka utaha w’imikino”
“Kuri uyu wa Mbere nibwo nkina irushanwa rya mbere hano mu Bufaransa, urumva ni byiza ku ruhande rwanjye ko ngiye kongera nkabona amarushanwa nyuma y’igihe kinini tumaze nta mikino ihari kubera COVID-19”
“Navuga ko intego yanjye ari ugukomeza gukora cyane, nkakomeza guhagararira igihugu cyanjye kandi nkaba ngiye gukora cyane ndeba ko nashobora kubona ikipe nkuru.”
Mugisha Samuel w’imyaka 22 yazamukiye mu ikipe ya Benediction yo mu Karere ka Rubavu, ayivamo yerekeza mu ikipe ya Dimension Data yo muri Afurika y’Epfo yakiniye hagati ya 2017 na 2019, akaba yaregukanye Tour du Rwanda mu mwaka wa 2018.
Ohereza igitekerezo
|