Ikipe y’igihugu ya Afurika y’Epfo mu ijoro ryakeye, yasezereye Maroc muri 1/8 cy’Igikombe cya Afurika 2023 kiri kubera muri Côte d’Ivoire, iyitsinze ibitego 2-0 mu gihe Mali yasezereye Burkina Faso.
Ku wa Kabiri tariki 30 Mutarama 2024, amakipe y’Igihugu ya Sitting Volleyball yatangiye shampiyona ya Afurika atsinda imikino yayo, aho mu bagabo u Rwanda rwatsinze Algeria amaseti 3-0 naho mu bagore rutsinda Nigeria 3-0.
Perezida w’Ikipe ya Gasogi United, Kakooza Nkuliza Charles, uzwi nka KNC, avuga ko yamaze kumenyesha Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda ndetse n’ubuyobozi bwa shampiyona y’icyiciro cya mbere iseswa ry’iyi kipe.
Ikipe y’igihugu ya Côte d’Ivoire yageze muri 1/4 cy’Igikombe cya Afurika 2023 yakiriye mu 2024, nyuma yo gutsinda Senegal kuri penaliti 5-4, naho Cape Verde isezerera Mauritania.
Ikipe y’igihugu ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), Guinea, Nigeria na Angola zageze muri 1/4 cy’Igikombe cya Afurika 2023, kirimo kubera muri Côte d’Ivoire kuva ku itariki 13 Mutarama 2024.
Ikipe ya Police FC yasanze ikipe ya APR FC ku mukino wa nyuma, nyuma yo gutsinda ikipe ya Rayon Sports kuri penaliti 4-3.
Ikipe ya APR FC yageze ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Intwari 2024 nyuma yo gusezerera Musanze FC mu mukino wa 1/2 wabereye kuri Kigali Péle Stadium ku Cyumweru tariki 28 Mutarama 2024.
Amakipe y’u Rwanda ya Sitting Volleyball mu bagabo n’abagore yageze muri Nigeria aho agiye gukinira shampiyona ya Afurika 2024 igiye kuhabera. Aya makipe yahagurutse mu Rwanda mu rukerera rwo ku wa Gatandatu saa saba z’ijoro, anyura muri Ethiopia aho byari biteganyijwe ko bahagera bakahamara amasaha make mbere y’uko bafata (...)
Igihugu cy’u Rwanda nyuma yo kwemezwa nk’igihugu kizakira igikombe cya Afurika cya Handball cya 2026, cyashyikirijwe idarapo nk’ikimenyetso gishimangira igihugu kizakira iki gikombe
Mu gihe mu mashyirahamwe atandukanye bakomeje guhamagara abakinnyi b’amakipe y’Igihugu bagomba kwitegura imikino ihuza ibihugu byo mu Karere k’Iburasirazuba (East African Community Games), Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru (FERWAFA) ryamaze gushyiraho abazatoza amakipe y’Igihugu.
Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), ryasubitse imikino ine y’umunsi wa 18 wa shampiyona, irimo amakipe ane azitabira irushanwa ryo kwizihiza Umunsi w’Intwari 2024, riteganyijwe gutangira mu mpera z’iki cyumweru.
Ikipe ya APR FC yasezereye AS Kigali ku giteranyo cy’ibitego 2-1 mu mikino ibiri ya 1/8 cy’Igikombe cy’Amahoro nyuma yo kunganya 1-1 mu mukino wo kwishyura wabereye kuri Kigali Pelé Stadium ku wa Gatatu tariki 24 Mutarama 2024.
Mu Nama y’Igihugu y’Umushyikirano yabaye ku nshuro ya 19, Perezida Paul Kagame yavuze ko ruswa n’amarozi biri mu byatumye acika ku bibuga by’umupira w’amaguru.
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda ya Handball yabonye intsinzi ya kabiri itsinze Kenya mu guhatanira imyanya kuva kuri 13-16
Muri buri mwuga umuntu aba yarahisemo gukora, habaho igihe cyo kuwukora no kuwusoza ahanini bitewe n’uko icyo wifuzaga wakigezeho cyangwa se ukaba wawusoza bitewe n’imyaka itakikwemerera kuwukora neza cyangwa se yewe ukaba warawuhuriyemo na birantega nyinshi bigatuma utawukomeza.
Umutoza w’amakipe y’u Rwanda ya Sitting Volleyball, Dr Mossad Rashad, avuga ko imyiteguro ya shampiyona ya Afurika 2024 izabera muri Nigeria iri kugenda neza, kandi ko afitiye ikizere amakipe by’umwihariko abagore avuga ko byoroshye, ariko ko no mu bagabo bazahangana nubwo bitoroshye.
Abanyarwanda babiri Samuel Uwikunda na Salima Mukansanga baraza gusifura umukino wa nyuma wo mu itsinda E uhanzwe amaso na benshi barimo n’ikipe ya Cote d’Ivoire
Rutahizamu Shabani Hussein Tchabalala wari umaze iminsi mike yerekeje muri Libya, yagarutse muri Shampiyona y’u Rwanda muri AS Kigali yahoze akinira.
Ikipe yo mu cyiciro cya kabiri ikaba n’ikipe y’abato ya Police FC, ‘Interforce’, itsinze Rayon Sports ibitego 2-1 mu mukino wo kwishyura wa 1/8 w’Igikombe cy’Amahoro.
Ikipe y’umupira w’amaguru y’Umurenge wa Masaka mu Karere ka Kicukiro, yatsinze iy’Umurenge wa Niboye igitego 1 – 0 tariki 21 Mutarama 2024, kuri Sitade ya IPRC Kicukiro, iyi kipe ya Masaka ikaba ari imwe mu zizakomeza mu marushanwa akurikiraho.
Mu mpera z’icyumweru dushoje mu karere ka Gisagara na Huye hatangiye shampiyona ya volleyball mu Rwanda umwakwa wa 2024 aho amwe mu makipe akomeye yatangiye atsindwa bitandukanye n’uko byari byiteguwe.
Ikipe ya APR FC yatsinze Police FC 1-0 mu mukino w’umunsi wa 17 wa shampiyona, wabereye kuri Kigali Pelé Stadium, ku Cyumweru tariki 21 Mutarama 2024, ikomeza gusiga amakipe abikurikiye.
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda yatsinze umukino wa mbere mu gikombe cya Afurika cya Handball kiri kubera i Cairo mu Misiri.
Uwahoze ari umukinyi wo hagati muri Nijeriya Austin ‘Jay Jay’ Okocha yatangaje amakipe ashobora gutwara igikombe cya Afurika kiri gukinirwa muri Côte d’Ivoire.
Kuri uyu wa Gatandatu, ikipe ya AS Kigali yatsindiye Kiyovu Sports kuri Kigali Pelé Stadium igitego 1-0, mu mukino w’umunsi wa 17 wa shampiyona, Musanze FC itsindira Bugesera 2-0 iwayo.
Umutoza w’ikipe ya APR FC,Thierry Froger, yagaragaje ko hari ibyemezo bifatwa atabigizemo uruhare, avuga ko byose bikorwa n’ubuyobozi. Ibi uyu mutoza yabitangaje nyuma y’umukino ubanza wa 1/8 cy’Igikombe cy’Amahoro APR FC yatsinzemo AS Kigali 1-0 tariki 17 Mutarama 2024 aho yavuze ko nk’icyemezo cyo kwambura igitambaro (...)
Umutoza mushya wa Rayon Sports wageze mu Rwanda ku wa 19 Mutarama 2023, Julien Mette avuga ko aje mu Rwanda gufasha iyi kipe kuba yatwara ibikombe, nubwo yasinye igihe gito.
Mu gihe habura amasaha make ngo shampiyona ya volleyball umwaka wa 2024 itangire, ikipe y’Ingabo z’Igihugu ya volleyball, yamuritse imyambaro mishya izakoresha muri uyu mwaka w’imikino.
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda ya Handball yatsinzwe umukino wa kabiri w’igikombe cya Afurika na DR Congo ibitego 38-20.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 20 Mutarama 2024, mu Turere twa Gisagara na Huye mu Ntara y’Amajyepfo, haratangira shampiyona ya Volleyball ya 2024 mu cyiciro cya mbere.