Kuki inkubi z’imiyaga kera bazitaga amazina y’abagore gusa?

Kuva kera na kare, inkubi z’imiyaga zivanze n’imvura za karahabutaka zagiye zikorwaho ubushakashatsi zinandikwaho amakuru, ariko kuzishakira amazina bikaba ingorabahizi kubera ko iyo miyaga igira ubukana n’ingaruka bitandukanye.

Inkubi y'umuhaga uvanze n'imvura
Inkubi y’umuhaga uvanze n’imvura

Urubuga www.history.com ruvuga ko kugeza mu kinyejana cya 20, ibinyamakuru n’abashinzwe iteganyagihe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (US) batangiye kwita amazina imiyaga bashingiye ku gihe yaberagaho, ibice yaturukagamo cyangwa ubukana bwayo.

Aha ingero zitangwa n’iz’inkubi z’imiyaga bise the Great Hurricane of 1722, the Galveston Storm of 1900, the Labor Day Hurricane of 1935 na the Big Blow of 1913.

Mu ntambara ya kabiri y’isi yose (1945), abasirikare ba US barwanira mu kirere n’abashinzwe iteganyagihe ryo mu nyanja, ubwo babaga bikanga gutungurwa n’inkubi z’imiyaga ituruka mu nyanja ya Pasifika, nabo bakeneraga uburyo bubanogeye bwo kuyiha amazina mu igenzurwa ry’amakarita y’iteganyagihe.

Benshi rero ni bwo batangiye kuyitirira amazina y’abagore babo cyangwa abakobwa b’inshuti zabo basize iwabo mu buryo bwo kubazirikana ariko hagati yabo gusa.

Ubusanzwe bakoreshaga inyito ngufi zashyizweho n’ikigo cy’igihugu cy’iteganyagihe cyari kikimara gushyirwaho mu 1945, imiyaga bakayita: Able; Baker; Charlie; Dog; Easy; Fox n’andi, ariko nyuma baza guhindura batangira gukoresha inyito zizwi kugeza ubu ari zo Alpha; Bravo; Charlie; Delta.

Mu 1946 uburyo bwo kwita imiyaga amazina magufi bwatangiye kubabana buke, hanyuma ikigo gishinzwe serivisi z’iteganyagihe gitangira kuyoboka bwa buryo bwo kwita inkubi z’imiyaga amazina y’abagore n’abakobwa.

Bityo kubera ko Amerika yari iyoboye isi mu ikoranabuhanga ry’ubumenyi bw’ikirere muri icyo gihe, ibindi bihugu byinshi byayobotse ubwo buryo bushya bwo kwita amazina.

Nyuma y’amazina - ariko atavugwa - yakoreshejwe n’abasirikare ba Amerika barwanira mu kirere no mu mazi mu ntambara ya kabiri y’isi yose, haje no kugaragara andi mazina kugeza mu 1953 arimo Arlene, Irene, Cindy, Debra, Nellie, Flora, Sophie, n’andi ariko kuva icyo gihe nta yindi mpamvu nyakuri iramenyekana igenderwaho.

Hagati aho ikinyamakuru actionnews5.com kivuga ko hari ababijyanisha no kuba mu mico imwe n’imwe y’abaturiye inyanja bayifata nk’ikimenyetso cy’umugore, kandi iyo miyaga ya karahabutaka ikaba ituruka mu nyanja.

Ariko ngo hari n’abakeka ko kuyita amazina y’abagore ari ukubera ko bagira amazina yibukwa mu buryo bworoshye, bityo kuyita amazina y’abagabo ngo bikaba byatuma abantu batibuka ubukana n’ingaruka z’iyo miyaga.

Ingaruka za Freddy
Ingaruka za Freddy

Gusa nyuma yo kubona ko hari abatabyishimira kubera ko iyo miyaga iteza ibyago byinshi igasiga abantu mu buzima butagira epfo na ruguru, ikigo gishinzwe kwita amazina imiyaga n’ibindi bisa nayo (WMO), cyaje kwemeza ko n’amazina y’abagabo agomba gukoreshwa, ari yo mpamvu dusigaye tubona imiyaga bita Freddy (umuyaga wa karahabutaka umaze iminsi uyogoza Malawi), hari iyo bise George, Peter, Nicholas, Danny, Bill n’andi atandukanye ariko bakagenda bavangamo n’ay’abagore.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka