Abantu bagira umunezero nyawo bageze ku myaka 33
70% by’abantu bafite hejuru y’imyaka 40 bemeza ko bagize ibyishimo nyabyo nyuma yo kugera ku myaka 33; nk’uko ubushakashatsi bwakozwe n’urubuga mpuzambaga rwo mu Bwongereza rwitwa Friends Reunited bubyerekana.
Imyaka 33 ni igihe gihagije ngo umuntu abe yavuye mu bwana ndetse n’ibindi bintu bidasanzwe umuntu akora mu bugimbi cyangwa ubwangavu, ariko na none aba agifite imbaraga z’urubyiruko.
Umuhanga mu bumenyi bw’imyitwarire ya muntu (psychlogist), Donna Dawson agira ati “kuri iyo myaka, umuntu ntaba akiri umwere, ariko uko abona ibiriho ku isi bituma agira ibitekerezo byo kumva ashoboye kugira icyo akora. Twumva dufitiye icyizere impano ndetse n’ubushobozi bwacu”.
Muri ubwo bushakashatsi, 16% by’abasubije bavuze ko batishimiye ubwana bwabo mu gihe 6% bonyine bavuze ko bagize umunezero bakiri mu ishuri; nk’uko byanditswe na Time Magazine.
Abasubije benshi bavuze ko ibyishimo byo ku myaka 33 bituruka mu kumva bamaze gufata umurongo mu kazi bakora ndetse no kugira inshuti n’umuryango. 36% by’abasubije bavuze ko bagize umunezero nyuma yo kugira umwana.
Abarenga kimwe cya kabiri bemeza ko bahisemo umwaka wa 33 kubera ko kuri uwo mwaka bari bagifite amafaranga yo kwishimisha mu buzima.
Ibitekerezo ( 7 )
Ohereza igitekerezo
|
ntabwo ariko bimeze kuko biterwa nubuzima umuntu yanyuzemo
bivuzeko uwatangiye kwishima kera aba yarabaye degoute bien sure que ugitangira aryoherwa. May God bless you
NjyewE uko mbibona akenshi iyo ubayeho neza ntakuntu utakwishima igihe cyose akarusho ukaba unasenga IMANA.naho ibyimyaka ntaho bihuriye iyo waba ufite yose.
Nibyo Ariko bitewe n’uko umuntu yifashije
ndemeranya ko nuvuzeko ashimishwa nuko afite umuryango thanks
Nanjye nshyigikiye ko umuntu agira ibyishimo afite imyaka 33 kuko nibwo aba afite inyungu mubyo akora.
Ubwobushakashatsi ndemeranya nabwo ariko kubavugako bishimye bakiribato simbikozwa, kuko kwishima nyako nukurimo inyungu nibitekerezo bihamye.
Guhera kuli 33 iyowize uba umazegufata umurongo nyawo wubuzima, iyo utize nabwo uciye mukabaro keshinimvunerugeretse byanzebikunze ubumanzegutekereza gushinga urugo kugirango ugire umuryango keshiko ntanamategemeyo yandi usibye gushimishwa nuwo wibarutse cyaneko. ubabauteguriraryajambo rya ndindamwana.
murakoze, muhorane,amahoro namahirwa ubutwari nubuhanga.
JYE NDEMERANYWA N’UWAVUZE KO ASHIMISHWA NO KUBA FITE UMURYANGO, KUKO IYO UMUNTU ATARASHAKA NTIYISHIMA, NIYO YISHUMYE NI AKANYA GATO, ARIKO IYO UFITE UMURYANGO CYANE MUBANYE NEZA, UGIRA IBYISHIMO MUBUZIMA