Hashyirweho amabwiriza yihariye yo kurengera umuguzi - Depite Mukabalisa Germaine
Abadepite basabye Komisiyo y’Ubukungu n’Ubucuruzi kwita cyane ku ngingo zireba zikanarengera umuguzi mu buryo bwihariye mu mushinga w’Itegeko ryerekeye ubucuruzi bw’umutungo koranabuhanga.
Ni bimwe mubyo basabye Mu Nteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite yagezwagaho umushinga w’Itegeko ryerekeye ubucuruzi bw’umutungo koranabuhanga.
Hagarutswe cyane ku ngingo zirimo iya 25,27 n’izindi zibanda ku kurengera umuguzi.
Depite Germaine Mukabalisa yagize ati “Mu itegeko harimo ko umuguzi arengerwa mu ngingo, birashimishije, ariko haterwa n’indi ntabwe hakajyaho amabwiriza yihariye yo kumurengera nk’uko umuguzi wa serivisi z’imari ndetse n’abandi bafite itegeko ribarengera ryihariye, nabyo byaba ari byiza."
Aha rero, Mukabarisa yagize ati "Bishobotse iyi ngingo yasozwa n’igika kivuga ko amabwiriza y’uru rwego azagena uburyo bwihariye bwo kurengera umuguzi."
Aha kandi, Mukabarisa yasabye ko hasobanurwa itandukaniro ry’umuguzi n’umukiliya.
Perezida wa Komisiyo, Théogène Munyangeyo yavuze ko umukiliya ari umuntu ku giti cye, ikigo gifite ubuzima gatozi cyangwa ubwumvikane bushingiye ku masezerano bihabwa serivisi z’umutungo koranabuhanga, ariko rikaba rikoreshwa mu buryo bwagutse, mu by’ukuri rikaba risobanura kimwe n’umuguzi.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|