Banki ya Kigali yegukanye igihembo ‘FiRe’ kubera gukorera mu mucyo

Banki ya Kigali (BK) yahawe igihembo mpuzamahanga cya Financial Reporting (FiRe) cya 2025, cyatanzwe ku nshuro ya 18, ishimirwa nk’ikigo cy’imari kigaragaza ubunyamwuga, gukorera mu mucyo, imiyoborere myiza, ibaruramari rikoranye ubuhanga no gukora neza raporo z’imari.

FiRe ni igihembo gikomeye mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba gihabwa ibigo by’imari bya Leta n’iby’igenga bitanga raporo z’imari zinoze kandi zizewe, hakurikijwe amahame mpuzamahanga y’icungamutungo, bigaragaza imiyoborere myiza n’imikorere iboneye imbere mu kigo.

Gukorera mu mucyo, bagashyira ahagaragara amakuru y’imari n’ay’imikorere ku buryo bunogeye abafatanyabikorwa, gushyira imbere kubazwa inshingano no kurengera inyungu z’abaturage n’abashoramari, hamwe no gufatanya ibijyanye n’imari n’iterambere rirambye ry’Igihugu, harimo raporo ku bidukikije, imibereho myiza n’imiyoborere (ESG).

Iki gihembo gitangwa ku bufatanye bw’Ikigo cy’Isoko ry’Imari n’Imigabane muri Kenya (Capital Markets Authority – CMA), Ishyirahamwe ry’Abacungamutungo bemewe muri Kenya (ICPAK), Isoko ry’Imari n’imigabane rya Nairobi (NSE), Urugaga rushinzwe Amahame y’Imari mu rwego rwa Leta muri Kenya (PSASB) hamwe n’Ikigo gishinzwe Imisanzu y’Ubwizigame bw’Abasezeye ku mirimo (RBA), kigahabwa ibigo bigaragaza ubunyangamugayo, gusobanura neza amakuru n’inshingano mu gutanga raporo inoze.

Umuyobozi Mukuru ushinzwe ibijyanye n’Imari muri BK, Anita Umuhire, yagize ati “Kwegukana igihembo cya FiRe, bigaragaza ubunyamwuga buranga ibikorwa byacu byose muri BK. Ni ikimenyetso cy’uko kwiyemeza kwacu no gukorera mu mucyo bituma twubaka icyizere mu bakiriya bacu, kandi bikanatanga igipimo cyiza ku rwego rw’imari mu Rwanda n’ahandi.”

Umuyobozi Mukuru wa BK, Dr. Diane Karusisi, yashimiye abakozi ba BK kuko gukorana ubushake n’ubunyamwuga, aribyo byatumye bahiga abandi ku rwego mpuzamahanga.

Yagize ati “Iki gihembo tugituye abakozi bacu bakorana ubushake, inzego zigenzura, abafatanyabikorwa n’abakiriya bacu bose, kuko icyizere batugirira ari cyo kidushishikariza guhora tuzamura urwego uko imyaka igenda ishira. Uku gushimirwa kudutera imbaraga zo gukomeza kuyobora twubakiye ku buhanga nk’indashyikirwa mu byo dukora byose.”

Banki ya Kigali imaze imyaka 59 ikora kuko yatangiye mu 1966, ikaba ari yo banki y’ubucuruzi ya mbere mu Rwanda, ifite abakiriya barenga Miliyoni, binyuze mu mashami yayo arenga 60 ari hirya no hino mu gihugu, n’imiyoboro y’ikoranabuhanga.

Banki ya Kigali yegukanye igihembo cya ‘FiRe'
Banki ya Kigali yegukanye igihembo cya ‘FiRe’

BK yiyemeje guteza imbere ubukungu itanga serivisi z’imari zinoze kandi zigezweho ku bantu ku giti cyabo, imishinga mito n’iciriritse (SMEs) hamwe n’ibigo binini by’ubucuruzi.

Banki ya Kigali ikomeje kuba umufatanyabikorwa wizewe mu rugendo rw’Igihugu rw’iterambere rirambye, ikaba yaragiye ishimirwa kenshi ibikorwa byayo, kuko imaze kwegukana inshuro eshatu igihembo cya banki nziza mu Rwanda (Best Bank in Rwanda), gitangwa na Euromoney Awards for Excellence, kuko bagihawe mu 2021, 2024 na 2025, n’ikindi cya Global Finance Magazine, yahawe ku nshuro ya gatanu muri uyu mwaka (2025).

Ibyerekeye Igihembo cya FiRe

Igihembo cya Financial Reporting (FiRe) ni urubuga rukomeye muri Afurika y’Iburasirazuba, rushimira indashyikirwa mu gutanga raporo z’imari, imiyoborere myiza n’ubunyakuri. Ubu kigeze mu mwaka wa 18 gitangwa, kikaba kigamije guteza imbere amahame meza mu kubazwa inshingano, gutanga raporo ku buryo burambye no guhuza amakuru (integrated reporting) mu bigo bya Leta n’ibyigenga mu karere.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka