Iyi koperative ifatwa nka banki, ikaba n’Ikigo cy’imari, mu mpera z’icyumweru gishize, yatangaje ko yagiranye amasezerano n’abagenagaciro b’umwuga bazajya bakorera abanyamuryango bayo igenagaciro hashingiwe ku karere batuyemo, mu rwego rwo kurushaho kunoza serivisi zijyanye no gutanga inguzanyo.
Nk’uko iryo tangazo ribivuga, umunyamuryango uzajya ahabwa umugenagaciro n’ishami rya Umwalimu SACCO amaze kwemererwa inguzanyo, hanyuma akishyura ikiguzi mbere y’uko akorerwa igenagaciro.
Umwalimu SACCO yavuze kandi ko guhera ubu nta muntu wemerewe gukoresha umugenagaciro atahawe n’ishami yasabiyemo inguzanyo.
Ubuyobozi bw’iyi SACCO bwongeye kwibutsa abanyamuryango ko igenagaciro rikorerwa gusa umuntu wamaze kwemererwa inguzanyo, hagamijwe kwirinda igihombo gishobora guterwa n’uko hari abasaba inguzanyo zishobora kutemerwa kandi hakaba hakoreshejwe amafaranga mu igenagaciro.
Ubusanzwe, mbere yo kwaka inguzanyo, umunyamuryango wa banki yakoreshaga igenagaciro ry’umutungo ashaka kugwatiriza ngo ahabwe inguzanyo.
Iryo genagaciro ni ryo ryashingirwagaho mu kumenya niba yemererwa inguzanyo cyangwa atayihabwa, cyangwa se ahabwa amafaranga make ku yo yasabye.
Ibi bikaba byatumaga uwatse inguzanyo ashobora guhomba amafaranga yishyuye umugenagaciro, mu gihe Umwalimu Sacco yanze ubusabe bwe bw’inguzanyo.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|