Nigeria: Habonetse imirambo 17 nyuma y’impanuka y’ubwato

Ubuyobozi bwatangaje ko habonetse imirambo 17, bikekwa ko yose ari iy’abantu bari mu bwato bwarohomye ku wa Gatanu tariki 8 Nyakanga 2022, impanuka yabereye hafi y’umujyi w’ubucuruzi wa Lagos.

Muri iyo mirambo 17 imaze kuboneka kugeza ubu, ngo harimo 13 yabonetse ku Cyumweru tariki 10 Nyakanga 2022, mu gihe hari indi ine yari yabonetse ku munsi wabanje, ni ukuvuga ku wa Gatandatu tariki 9 Nyakanga 2022.

Ubwo bwato bwarohamye, ngo bwari bwatangiye urugendo mu masaha y’ijoro, kandi hariho amabwiriza abuza ingendo za nijoro ku bakoresha ubwato.

Sarat Braimah, Umuyobozi w’ikigo gishinzwe ubugenzuzi bwo mu mazi muri ako gace kabereyemo impanuka ‘Lagos State Waterways Authority (LASWA)’, yavuze ko ubwato bwiyubitse abari baburimo bose uko ari 16, ndetse n’uwari ubutwaye wa 17 bagapfa.

Icyo kigo cyatangaje ko mu baguye muri ubwo bwato harimo n’abana, n’ubwo imyaka ya buri muntu mu bapfiriye muri iyo mpanuka itahise itangazwa.

Impanuka ikimara kuba, abashinzwe ubutabazi bahise bahuruzwa batangira gushakisha abari bari mu bwato.

Gupakira ubwato birenze ubushobozi bwabwo ndetse no kuba budakorerwa igenzura ngo igihe bufite ikibazo bukorwe, ngo ni byo bikunze guteza impanuka aho muri Nigeria, ibyo bikarushaho kwiyongera mu gihe cy’imvura guhera muri Mata kugeza muri Nyakanga buri mwaka.

Iminsi ibiri mbere y’uko iyo mpanuka ikomeye yahitanye 17 iba, hari indi mpanuka y’ubwato yari yabaye ihitana abantu babiri abandi 15 baratabarwa, iyo ikaba yari yabereye hafi y’Umujyi wa Ikorodu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka