Niger: Biravugwa ko Mohamed Bazoum yafashwe agiye gutoroka igihugu

Abagize Guverinoma y’inzibacyuho mu gihugu cya Niger, batangaje ko Mohamed Bazoum wahoze ari Perezida wa w’icyo gihugu, yafashwe agiye gutoroka.

Mohamed Bazoum
Mohamed Bazoum

Bazoum yagerageje gutoroka we n’umuryango we, abatetsi be ndetse n’abamucungira umutekano, bari bateguye guhunga igihugu hifashishijwe indege ya Kajugujugu, bakerekeza mu gihugu cya Nigeria.

Umuvugizi w’igisirikare kiyoboye igihugu inzibacyuho, Amadou Abdramane yatangaje ko umugabi wo gutoroka wamenyekanye utarashyirwa mu bikorwa ugahita uburizwamo.

Mohamed Bazoum kuva yahirikwa ku butegetsi tariki ya 26 Nyakanga 2023, n’itsinda ry’igisirikare bagatangira kugenzura ibikorwa byose bya Guverinoma, yakomeje gufungirwa mu rugo rwe.

Gen. Abdourahamane Tchiani, wari umaze imyaka 12 ayobora umutwe w’abasirikare bashinzwe kurinda umukuru w’Igihugu, ni we wagiye ku butegetsi nyuma ya coup d’état.

Zimwe mu mpamvu zatangajwe zatumye ahirikwa ku butegetsi, ngo ni ukubera ikibazo cy’umutekano mukeya gikomeza kwiyongera muri Niger, biturutse ku mitwe y’abarwanyi biyitirira idini ya kiyisilamu.

Bazoum yasabye Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’amahanga muri rusange, kumufasha gusubira ku butegetsi nyuma yo guhirikwa n’agatsiko k’abasirikare bamurindaga, ariko ntibyagira icyo bitanga kuko kugeza n’ubu aracyafungiye mu rugo iwe n’umuryango we.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka