Umukino wahuzaga Mukura VS na Rayon Sports urasubitswe

Kuri uyu wa Kabiri,Umukino ubanza wa 1/2 cy’Igikombe cy’Amahoro 2024-2025 wasubitswe wahuzaga Mukura VS na Rayon Sports kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye wasubitswe nyuma y’iminota 27 kubera amatara yazimye.

Ni icyemezo cyafashwe nyuma y’iminota yari imaze gukina ariko nanone habayemo guhagarara umunani muri yo dore ko umupira ugenda wakinwe iminota 19 yonyine. Ni umukino wari wanatinze gutangira kuko mu gihe wari uteganyijwe saa kumi n’imwe zuzuye ahubwo watangiye zirenzeho iminota 27 hategerejwe ko amatara yaka dore ko isaha yo gutangira yageze nta na rimwe ryari ryaka.

Umukino watangiye saa kumi n’imwe n’iminota 27 ariko kuva ku munota wa cumi urumuri rutangira kugabanuka gacye gacye, kugeza ubwo ku munota wa 17 Mukura VS imaze guhusha uburyo bwahushijwe Hakizimana Zuberi, abakinnyi basabye ko umukino uhagarara kubera urumuri rucye.

Umukino wahagaze iminota umunani,urumuri rumaze kwiyongera urasubukurwa ariko bitamaze igihe kuko nyuma y’iminota ibiri amatara noneho yahise azima burundu,amakipe agahita asubirwa mu rwambariro,hahita hafatwa icyemezo ko umukino usubikwa,komiseri agakora raporo hakazategerezwa umwanzuro.

Nta guhindutse Mukura VS izaterwa mpaga:

Muri aya masaha,ikipe ya Rayon Sports yamaze gufata umuhanda yerekeza i Kigali kuko itegeko rya FERWAFA rigaragaza ko Mukura VS izaterwa mpaga binyuze mu ngingo ya 38.3 mu mategeko agenga amarushanwa ivuga ko iyo umukino uhagaze kubera umwijima uturutse ku ibura ry’amashanyarazi, umusifuzi atagereza iminota 45 ikibazo cyakomeza ikipe yakiriye igaterwa mpaga y’ibitego 3-0 byanarenga mu gihe ikipe yari yasuye yaba yatsinze ibitego birenze 3-0.

Abakinnyi Rayon Sports yari yakoresheje kuri uyu mukino
Abakinnyi Rayon Sports yari yakoresheje kuri uyu mukino

Uyu mukino wari uteganyijwe ku isaha ya saa cyenda Mukura VS ubwayo isaba ko washyirwa saa kumi nimwe z’umugoroba byari bivuze ko ibyaba byose yari kwirengera ingaruka zabyo. Ku ruhande rwa Mukura VS ivuga ko yakoze ibyo isaba kuko yari yaguze mazutu ikayitanga kandi ko Stade atari iyayo kuko nayo iyisaba muri Minisiteri,ikubahiriza ibiteganywa n’amategeko.

Mu wundi mukino ubanza wa 1/2 wabaye ikipe ya APR FC yari yasuye Police FC banganyije 1-1 ,aho Ruboneka Jean Bosco yatsindiye APR FC kuri penaliti yavuye ku ikosa Ndizeye Samuel yakoreye rutahizamu Victor Mbaoma wari wongeye kugaruka mu kibuga ,nyuma y’igihe kinini mu gihe Police FC yatsindiwe na Chuckwuma Odili.

Police FC yanganyije na APR FC 1-1
Police FC yanganyije na APR FC 1-1

Imikino yo kwishyura iteganyijwe mu cyumweru gitaha aho tariki 22 Mata 2025 ,Rayon Sports izakira Mukura VS naho tariki 23 Mata 2025 APR FC yakire Police FC imikino yose izabera kuri Kigali Pele Stadium.

Umukino wa Mukura VS na Rayon Sports wasubitswe kubera amatara yazimye
Umukino wa Mukura VS na Rayon Sports wasubitswe kubera amatara yazimye
Perezida wa Rayon Sports Twagirayezu Thaddée
Perezida wa Rayon Sports Twagirayezu Thaddée

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka