Ikiri gutera ibura ry’amashanyarazi cyagaragaye
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo Jean de Dieu Uwihanganye yiseguye ku banyarwanda bamaze iminsi bashyirwa mu kizima n’ibura ry’umuriro w’amashanyarazi mu bice byinshi by’igihugu, bikabicira imirimo n’ubucuruzi.
Minisitiri Uwihanganye yagize ati "Minisiteri y’ibikorwaremezo twiseguye ku banyarwanda kubera ibura ry’umuriro w’amanyashanyarazi rinini ryabaye mu gihugu mu minsi ishize."
Aha, Minisitiri yavuze ko "Ibi bibazo byiyongereye cyane ahanini biterwa n’Imiyoboro dufatanya n’ibindi bihugu. Iyo ibibazo bibaye muri yo bitugiraho ingaruka."
U Rwanda rufite imiyoboro y’amashanyarazi ruhuriyeho n’u Burundi, Tanzaniya ku ruhande rumwe, ndetse na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ku rundi ruhande.
Kuva mu mpera z’umwaka ushize, hirya no hino mu gihugu hagaragaye ikibazo cy’ibura ry’umuriro w’amashanyarazi rya hato na hato, ibyatumye abantu bakomeza kwibaza icyabaye, ndetse babyandika no ku mbuga nkoranyambaga, bagaragariza icyo kibazo Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ingufu (REG), na rwo rukavuga ko rurimo gushyiramo imbaraga ngo bikemuke.
Iki kibazo cyagize ubukana ahanini ku itariki ya 31 Ukuboza 2025, mu ijoro rishyira tariki 1 Mutarama 2026, abantu bakavuga ko byababangamiye cyane mu minsi mikuru. Iki kibazo kandi cyongeye nanone kugaruka ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki 5 Mutarama 2026, aho ibice byinshi by’Igihugu byabuze umuriro mu gihe kiri hejuru y’isaha.
Umwe mu bavuze kuri iki kibazo kuri X, ni uwitwa Mahame G. wagize ati “Birababaje kubona REG ifata umudugudu wa Kamabuye muri Nyarurama, Umurenge wa Kigarama ikawiriza nta muriro, bukarinda bwira bari mu mwijima le 31/12 bitegura kwinjira mu mwaka mushya wa 2026, iyi mikorere kweri irakwiye?”
Nteziyaremye w’i Kanombe ucuruza akabare, avuga ko iri bura ry’umuriro ryamuhombeje kuko yari yiteze abakiriya benshi.
Ati “Kubera ukuntu umuriro wabuze, ibinyobwa bikonje byaranshiranye nuko abakiriya nari mfite bose barigendera. Kubera ko hari mu gihe cyo gusoza umwaka no gutangira undi, abakiriya bari benshi, amafaranga yinjira, ariko nkomwa mu nkokora n’umuriro, birampombya. Ndifuza ko REG yakora ibishoboka iki kibazo kigakemuka burundu, badufashe rwose”.
Kalyango Elisee na we kuri X ati “Birababaje cyane rwose. Byari ibimenyerewe kuwubura buri mugoroba; ariko kubikomeza no ku bunani koko!”
Iki kibazo cyabaye mu bice bitandukanye hafi mu Ntara zose n’Umujyi wa Kigali, icyakora REG yagize icyo ibivugaho, mu kiganiro Geoffrey Zawadi ushinzwe itumanaho muri iki kigo yagiranye na Kigali Today.
Zawadi yagize ati “Ni byo koko icyo kibazo cyarabaye, gusa ibura ry’umuriro rituruka ku mpamvu zinyuranye. Kubera ko umuriro dukoresha uturuka mu bihugu bitandukanye, hari igihe mu nzira imwe haba ikibazo bigatuma iwacu na ho umuriro ubura, icyo dukora icyo gihe ni ukwihutira gushakisha icyabiteye kuko nta ruhare tuba twabigizemo, tukabikemura”.
Yungamo ati “Hari igihe kandi umuriro ubura kubera ko hari imirimo irimo gukorwa, akenshi tuba twabimenyesheje abaturage. Icyakora ubwo waburaga mu mpera z’umwaka n’ejo ku wa mbere, ni ikibazo cyavutse bitunguranye, tukaba n’ubu turimo gushaka aho cyaturutse ngo gikemurwe. Turasaba abaturage kwihangana, kuko hari imirimo myinshi turimo gukora, irimo gusana imiyoboro y’amashanyarazi ndetse no kuyongera, ku buryo haboneka igisubizo kirambye cy’ibura ry’umuriro rya hato na hato”.
REG ivuga ko muri gahunda yo kurushaho kongera amashanyarazi ngo ibi bibazo bikemuke, hari ingomero zirimo kubakwa, iziri mu nyigo (Feasibility studies) ndetse n’iziteganyijwe harimo: Nyabarongo II (43.5 MW), umushinga ukaba ugeze ku kigero cya 57%, Rukarara VI HP (9.7MW) umushinga ugeze ku kigero cya 26%, Nyirahindwe HPP(0.909 Mw) umushinga ugeze ku kigero cya 71%.
Hari kandi Rusizi III HEP (206 MW) u Rwanda ruhuriyeho n’u Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, imirimo ngo yaratangiye ariko ikaba igenda buhoro kubera ibibazo bya politiki biri mu bihugu bihuriye kuri uyu mushinga.
Mu bijyanye no gusana ibikorwa bikwirakwiza umuriro mu gihugu, REG ivuga ko mu Mujyi wa Kigali icyo gikorwa kigeze kuri 67%. By’umwihariko imiyoboro iringaniye ica mu butaka irimo kuvugururwa mu Karere ka Nyarugenge (LV underground cables & MV/LV cabins renovated), imirimo igeze kuri 65%.
Hari kandi Station nto ya Nyamata ifasha gukwirakwiza amashanyarazi yazamuriwe ubushobozi ikaba yakira 30KV. Izindi Station nto zirimo kuvugururwa harimo Rubavu, Muhanga, Nzove, Gikondo na Gahanga, aho imirimo igeze kuri 6%.
REG ivuga ko uretse ibi bikorwa, hari n’ibindi birimo gukorwa hirya no hino mu gihugu, hagamijwe gukomeza gushakira igisubizo gihamye ibura ry’umuriro mu gihugu.
Ubu u Rwanda rugeze kuri 85.1% by’ingo zimaze guhabwa amashanyarazi, zivuye kuri 64.53% mu mwaka w’ingengo y’Imari wa 2020/2021.
Icyakora Minisitiri yavuze ko ku bijyanye n’ibibazo bituruka ku baturanyi, u Rwanda ruticaye ubusa.
Yagize ati "Icyakora ntibizahora gutyo, twatangiye ingamba zigamije kurinda birushijeho imiyoboro yacu no kugabanya izo ngaruka. N’ imishinga iriho ikorwa izafata umwanya ariko turabyihutisha. Tubijeje kuzabikemura vuba kandi tuzabimenyesha abanyarwanda."
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|