Kagame yasabye Abanya-Rulindo kubakira ku mateka yaharanze

Paul Kagame umukandida wa FPR, yibukije abatuye Akarere ka Rulindo amateka y’ako Karere yihariye yerekeranye n’urugamba rwo kubohora igihugu , abasaba kubakira kuri ayo mateka bagateza igihugu imbere.

Yavuze ko ako gace ari ko kagize uruhare mu gutuma ingabo zari iza RPF-Inkotanyi zibohora igihugu, nk’uko yabitangaje ubwo yahiyamamarizaga kuri uyu wa gatatu tariki 20 Nyakanga 2017.

Yagize ati “Amateka ya Rulindo hari icyo avuze ku gihugu cyose. Ubu turangamiye imbere, kandi ibyiza biri imbere. Twese turinde ibyagezweho, tubyubakireho ntihagire ubisenya turebera. Abasenya tubarwanye, umuco ni ukubaka.”

Yavuze ko Abanyarwanda muri rusange bakwiye kugira ubushake bwo gukora, nk’uko bafite ubushake bwo kuzatora neza.

Ati “njye niteguye gufatanya na mwe. Icyizere hagati yanjye na mwe ni cyose, ni 100%.”

Yavuze kandi ku kamaro ko guteza umugore imbere no kumuha uruhare mu iterambere ry’igihugu, kuko rireba buri wese.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka