Nyabihu: Mukamira yabaye isoko mpuzamahanga ry’Intama

Intama ikomeje kuba imari ishyushye ku baturage batuye mu Karere ka Nyabihu aho buri wa Kabiri na buri wa Kane w’icyumweru, ku isoko ry’amatungo magufi rya Mukamira muri aka Karere usanga haba hashyushye, ari urunyuranyurane rw’amatungo magufi (cyane cyane Intama), aho abacuruzi baba baje kurangura izo bajyana hirya no hino mu Rwanda ndetse no muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (DRC).

Ubworozi bw'Intama babufata nk'ikirombe cya zahabu
Ubworozi bw’Intama babufata nk’ikirombe cya zahabu

Ikirere cy’i Mukamira n’uturere tuhegereye twa Nyabihu, Rutsiro, Musanze, Gakenke, Burera na Gicumbi, usanga ari ahantu hakonja kandi hahora amafu, hagafasha itungo ry’Intama kororoka bitewe n’uko ridakunda ahashyushye.

Umuturage witwa Maniriho wo mu Karere ka Nyabihu mu Murenge wa Mukamira, Akagari ka Rurengere, avuga ko iwabo higanje ubworozi bw’intama bitewe n’abakunda kizigura bavuye hirya no hino mu Rwanda no hanze muri Congo(DRC).

Ati “Intama ni imari ishyushye hano. Ubundi akamaro k’itungo ni ukuryorora rikakubyarira inyungu, wagira akabazo ukaba waryitabaza ugacyemura ikibazo ufite.”

Maniriho wari washoye Intama ku isoko ry’i Mukamira avuga ko ari zo zoroshye korora agereranyije n’Ihene, kuko ngo zidasaba isuku nyinshi nyuma yo gusasirwa. Maniriho yahahuriye n’umucuruzi witwa Mwanyamisuchirezi Esperance, umwe mu bahora barema isoko ry’amatungo magufi rya Mukamira bavuye muri DRC, bakarangura Intama n’Ihene zo kujya kubaga hagamijwe inyama.

Intama yabaye imari ishyushye ku batuye Akarere ka Nyabihu
Intama yabaye imari ishyushye ku batuye Akarere ka Nyabihu

Mwanyamisuchirezi wari upfunyitse igifurumba cy’amafaranga yo kugura Intama, avuga ko zimwungukira cyane n’ubwo atavuga inyungu akuramo kuri buri ntama arangura hagati y’amafaranga ibihumbi 40 Frw na 60 Frw. Mwanyamisuchirezi na bagenzi be bavuye muri DRC barangura amatungo magufi bakayapakira imodoka zikambukira ku mupaka wa Goma.

Ibarura rusange ry’Abaturage ryakozwe n’Ikigo cy’Ibarurishamibare muri 2022 rivuga ko ubworozi bw’intama mu Rwanda bukorwa n’ingo zibarirwa munsi ya 5% mu Gihugu hose.

Ni imwe mu mpamvu zatumye Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) ifatanyije n’Ikigega Mpuzamahanga giteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi, IFAD, bishyiraho umushinga witwa PRISM (Partnership for Resilient and Inclusive Small Livestock Markets) kugira ngo bongere umubare w’intama mu Gihugu.

Ni umushinga ugamije kurwanya ubukene binyuze mu guha abaturage b’amikoro make amatungo magufi arimo Ingurube, Inkoko, Intama n’Ihene kugira ngo ingo zikora Ubworozi ziyongere kuva kuri 205,924 zagaragajwe n’Ibarura rusange.

Aborozi b'intama b'i Nyabihu na Rutsiro bazigurisha ku bavuye muri Congo
Aborozi b’intama b’i Nyabihu na Rutsiro bazigurisha ku bavuye muri Congo

PRISM iteganya ko mu myaka itanu kuva muri 2021 kugera muri 2026, ingo zigera kuri 23,355 zizahabwa amatungo magufi bahereye ku nkoko, ariko hakaba harimo gutangwa n’Intama mu turere twa Nyabihu, Rutsiro, Gakenke, Musanze, Burera na Gicumbi.

Umushinga PRISM uvuga ko kugeza ubu umaze gutanga intama zigera ku 1,208 muri utwo turere, hamwe no kubaka hirya no hino mu Gihugu amasoko 15 y’amatungo magufi arimo n’irya Mukamira.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka