Nsanzabaganwa Straton uzwi mu guteza imbere ururimi n’umuco yitabye Imana

Nsanzabaganwa Straton, yitabye Imana ku myaka 79 y’amavuko aguye mu bitaro bya Kanombe azize indwara yo guturika kw’imitsi y’ubwonko izwi nka ‘stroke’. Abamuzi bamushimira ko asize umurage mwiza ujyana n’umusanzu ukomeye yatanze mu bijyanye no kubungabunga ururimi rw’Ikinyarwanda, umuco ndetse n’amateka.

Nsanzabaganwa Straton
Nsanzabaganwa Straton

Nsanzabaganwa yakoze igihe kirekire muri Minisiteri y’Umuco na Siporo ( MINISPOC) aho yari Umuyobozi Mukuru ushinzwe Umuco muri iyo Minisiteri. Yakoze no mu Nteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco (RALC), yari umunyamategeko ndetse akaba n’umwe mu bagize Inteko Izirikana aho yagiraga uruhare rukomeya mu kubangabunga imivugire n’imyandikire y’ururimi rw’Ikinyarwanda. Mu bindi byamurangaga, yari umuntu utuje, ucisha macye, akaba inyangamugayo ndetse akaba n’umuhanga cyane cyane mu bijyanye n’ururimi n’amateka nk’uko byagarutsweho n’ababanye na we bamuzi cyane.

Kayishema Jean Marie Vianney wabaye umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda ubu akaba ari mu kiruhuko cy’izabukuru, yabanaga na Nsanzabaganwa Straton mu Nteko Izirikana, ariko amuzi kuva kera mu 1954 bigana mu mashuri abanza mu Bunyambiriri aho bakomoka mu yahoze ari Kaduha, ubu ni mu Murenge wa Mugano mu Karere ka Nyamagabe.

Kayishema yagize ati, “Namumenye twigana mu mashuri abanza y’ahitwa i Masagara ni muri Nyamagabe, icyo gihe hitwaga mu Bunyambiriri, icyo gihe hari mu myaka ya 1953-1954, kuko we yavutse mu 1945 ni ko byanditse mu byangombwa bye. Twiganye no mu Iseminari Ntoya ya Kabgayi, nyuma dukomezanya no muri Seminari ya Kansi, nyuma muri 1965 ndahunga njya mu Burundi we asigara mu Rwanda, ajya kwiga muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, aza no kujya kwigisha muri Christ-Roi i Nyanza”.

“Mu 1973, yagize ikibazo arakubitwa cyane ariko kuko yari akiri muto akomeza kubigendana, icyo gihe habaho ibisa no kwirukana abize mu Rwanda, arahunga aza mu Burundi, ariko ntiyahatinda akomeza ajya kwiga iby’indimi muri Kaminuza i Lububashi muri Zaire y’icyo gihe, arangije agaruka mu Burundi ahitwa mu Kirundo nabwo akomeza kwigisha, kugeza ahungutse mu 1994 agaruka mu Rwanda”.

Kayishema avuga ko agaruka mu Rwanda mu 2002, kuko yabanje kuba hanze, yasanze Nsanzabaganwa akora mu Nteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco (RALC), no mu gihe RALC yari ivuyeho, Nsanzabaganwa kuko yari yarize n’amategeko, yahise ajya kuba umunyamategeko (avocat).

Nyuma abari mu Nteko Izirikana, baje kubona ko bakeneye umuntu w’inararibonye mu mateka, ururimi n’umuco, baramushaka yemeza kuyizamo, kandi arabafasha cyane kuko inyandiko nyinshi zijyanye no gusobanura icyo Inteko Izirikana ikora ngo ni we wabikoraga kuko ibyinshi yabaga abizi.

Kayishema yemeza ko Nsanzabaganwa yari umuntu witonda kandi wizerwa aho yabaga ari hose. Yagize ati “Yari umuntu ujya inama, wizerwa cyane, kandi twese yaturushaga kwitonda, ariko njyewe nzi aho yabikuraga, kuko se Cyintama nari muzi, yari umuntu utuje, yari umuntu mukuru, kandi aba kera bose babaga bazi umuco n’ururimi. Gukurira iruhande rw’umuntu nk’uwo rero, ni ho Nsanzabaganwa yakuye ubuhanga yagiraga, aho twabanye hose, yabaga umuyobozi, aho mu iseminari yari umuyobozi wagereranya na ‘Doyen’, no muri Kaminuza y’u Rwanda yari agiye kuba umuyobozi w’abanyeshuri bose, ariko kubera ubutegetsi buvangura bwariho icyo gihe, baramwangira…”

Avuga ku bijyanye n’urupfu rwe, Kayishema yakomeje agira ati “Yari afite ingaruka z’izo nkoni yakubiswe, kuko yakomeje kuzibana, ariko zitangira kumugaruka mu busaza, abanza kurwara ijosi bamwambika cya kindi kirifata, nyuma arwara umugongo kugenda bitangira kujya bimugora, nyuma haza kuzamo na stroke, ni yo yamwishe. Agiye asize umuryango nubwo mu gihe cyashize yagize ibyago apfusha umugore”.

Madamu Kalisa Sylvie Murekeyisoni, Perezida w’Inteko Izirikana, Nsanzabaganwa akaba yari umunyamuryango wayo, yavuze ko nk’inteko bahombye umuntu w’ingenzi, ariko ko n’Igihugu muri rusange kibuze umuntu w’ingirakamaro.

Yagize ati “Yari umuntu w’umuhanga, w’inyangamugayo, akamenya gushima cyane ibyo gushima, ariko n’ibyo agaye akamenya kubikosora kandi mu bupfura bwinshi adahutaza abantu. Yari akuze ariko mu mutwe, mu mutima ari wese, yari umuntu udasanzwe. Yari umunyamategeko yari azi ubwenge cyane, ku buryo avuze ikintu wumvaga gifite uburemere”.

“Aza mu Nteko Izirikana yaje tumukeneye, kandi aza atwuzuza kuko yaturushaga ubunararibonye. Urupfu rwe, ni igihombo tugize nk’Inteko, n’Igihugu. Yari umuntu w’umuhanga, ukunzwe, wubashywe, azi guhuza Umunyarwanda, siyansi n’ubunyangamugayo. Aratubabaje cyane, tubuze umuntu w’ingirakamaro. Hari ubwo abantu bavuga ngo umuntu yari akuze, ngo yarangije ibye naruhuke, ariko agiye agifite akamaro”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Imana imwakire mu bsyo.
Yabayeho gitwari n ubupfura.

Nkurikiyinka Augustin yanditse ku itariki ya: 10-05-2024  →  Musubize

Mubyeyi wa benshi, Nyagasani agutuze aheza mu gitaramo gihoraho cyo mu ijuru. Ushoje neza, wareze benshi, ubera urugero benshi, udusigiye impamba izadufasha gutwaza muri ubu buzima.Udusuhurize abo usanze

iganze yanditse ku itariki ya: 10-05-2024  →  Musubize

Umubyeyi Imana imwakire yabaye umubyeyi wa benshi kuko yareze imfubyi nyuma ya Genocide kd arazishyingira kuko yasabaga akanasabwa byiza cyane. Yamfatiye irembo aranashyingira Imana imutuze aheza. Ansigiye gift ikomeye yo gutega amatwi umuntu. musura bwanyuma yarampepeye atabasha kuvuga ngo umwuka utamushirana akabura uwo avugisha muganga.RIP mubyeyi

Batura yanditse ku itariki ya: 10-05-2024  →  Musubize

Stroke kimwe na cancer zica abantu millions nyinshi buri mwaka.Uyu musaza yakoze akazi mu guteza imbere ururimi n’umuco.Ariko se koko yitabye imana? Ikinyoma cya Roho idapfa kandi itekereza,cyahimbwe n’umugereki witwaga Platon utaremeraga imana abakristu nyakuli basenga.Ijambo ry’imana ryerekana neza ko upfuye atongera kumva.Soma Umubwiliza 9,umurongo wa 5.Ahubwo rivuga ko upfuye yaririndaga gukora ibyo imana itubuza,izamuzura ku munsi wa nyuma,ikamuha ubuzima bw’iteka.Naho abakora ibyo itubuza,bible ivuga ko abo batazazuka,iyo bapfuye biba birangiye,batazongera kubaho.Uko niko kuli.Urundi rugero rwiza,igihe Lazaro apfa,ntabwo Yezu yavuze ko Lazaro yitabye imana,ahubwo yavuze ko Lazaro yapfuye.Byisomere muli Yohana 11:14.Tujye twibuka ko bible isobanura neza ko abigisha n’abemera ibinyoma batazaba mu bwami bw’imana.

rukera yanditse ku itariki ya: 9-05-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka